skol
fortebet

Nyirarukundo yatangaje icyatuma Abanyarwanda batwara imidali mu mikino mpuzamahanga

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome umunyarwandakazi umaze iminsi yitwara neza mu marushanwa atandukanye yatangarije ikinyamakuru Umuryango icyakorwa kugira ngo Abakinnyi b’abanyarwanda bigaranzure abanyamahanga cyane cyane abanya Kenya n’abanya Ethiopia mu gutwara imidali mu mikino mpuzamahanga.
Nyirarukundo uri kwitegura imikino ya shampiyona y’isi izabera mu Bwongereza kuva taliki ya 4 kugeza ku ya 13 Kanama uyu mwaka yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda bahora bafite inyota yo gutsinda gusa bagahura (...)

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome umunyarwandakazi umaze iminsi yitwara neza mu marushanwa atandukanye yatangarije ikinyamakuru Umuryango icyakorwa kugira ngo Abakinnyi b’abanyarwanda bigaranzure abanyamahanga cyane cyane abanya Kenya n’abanya Ethiopia mu gutwara imidali mu mikino mpuzamahanga.

Nyirarukundo uri kwitegura imikino ya shampiyona y’isi izabera mu Bwongereza kuva taliki ya 4 kugeza ku ya 13 Kanama uyu mwaka yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda bahora bafite inyota yo gutsinda gusa bagahura n’imbogamizi y’imitegurire aho bategurwa hasigaye amezi make ngo irushanwa ritangire.

Yagize ati “Guhangana n’abakinnyi b’abanyamahanga birakomeye kubera ko ubushobozi bwa federation yacu ari buke gusa ariko bagiye badutegura kare bijyanye ni ubushobozi bafite twagera kure hashoboka, twebwe nk’abakinnyi turirya tukimara mugihe abandi bababa hafi.”

Umuryango wamubajije icyo abona abakinnyi bakomeye nka Almaz Ayana na Vivian Cheruiyot bamurusha ni amahirwe yiha yo gutwara umudali wa zahabu muri iyi shampiyona y’isi .

Yagize ati “ kubatsinda byantwara nk’imyaka 4 igihugu kintegura kuko bariya baba bateguwe bikomeye rero ntaho twahurira. Buriya nk’iriya competition tuzahuriramo ubu batangiye kubategura kera cyane rero gutsinda haraho biva, gusa njyewe sinitaye uko bategurwa ngomba gukomeza kugerageza kwitwara neza”.

Nubwo hasigaye imyaka3 ngo imikino Olimpike itangire uyu mukobwa w’imyaka 20 yadutangarije ko afite icyizere ko hari ikizahinduka mu mitegurire ndetse ko yiteguye kwitwara neza mu mikino nyafurika iri imbere.

Yagize ati “njyewe rwose ngira ibyiyumviro bidasanzwe numva kugera ku mikino olimpike nzaba narazanye umudali muri championnant d’Afrique kandi ko nzaba ndi ku rundi rwego rudasanzwe hatagize ikindi cyivanga. Bizaba bitandukanye n’uko meze ubu”.

Nyirarukundo Salome yagize icyo asaba Ishyirahamwery’imikino ngororamubiri RAF cyabafasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati “ icyo nasaba federation kandi nsaba buri munsi ni uko bajya badutegura hakiri kare ntibatureke ngo byose tubyikorere hanyuma badusabe imidali.Nibabanze badufashe ibindi babitubaze".

Tubibutse ko nubwo Nyirarukundo amaze iminsi akina igice cya marathon azahatana muri metero 10,000 muri iyi shampiyona y’isi izabera I London mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa