skol
fortebet

De Gaulle yimye amatwi abamusaba gutumiza inama ya komite Nyobozi ya FERWAFA

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rimaze gushyirwa ku rubuga rw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riravuga ko Komite nyobozi ya FERWAFA nta burenganzira ifite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza Inama ya Komite Nyobozi kugirango atange ibisobanuro ku kibazo cy’amafaranga ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika yategetse ko ashyirwa kuri konti ye ndetse ko ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’amafaranga bizahabwa Inteko Rusange ya FERWAFA niyongera guterana.
Nkuko (...)

Sponsored Ad

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rimaze gushyirwa ku rubuga rw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riravuga ko Komite nyobozi ya FERWAFA nta burenganzira ifite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza Inama ya Komite Nyobozi kugirango atange ibisobanuro ku kibazo cy’amafaranga ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika yategetse ko ashyirwa kuri konti ye ndetse ko ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’amafaranga bizahabwa Inteko Rusange ya FERWAFA niyongera guterana.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yo ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kanama 2017 Komite nyobozi ya FERWAFA irangajwe imbere na visi perezida Kimenyi Vedaste yanditse ibaruwa isaba perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle gutumiza inama y’inteko nyobozi ndetse agatanga ibisobanuro ku bijyanye n’amafaranga ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika atangwa na CAF mu rwego rwo gufasha Perezida wa buri shyirahamwe kubaho mu gihe we yategetse ko yashyirwa kuri Konti ye iri muri Bank ya Kigali atabimenyesheje komite nyobozi.

Iri tangazo riravuga ko nyuma yaho Pereziza wa FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent aboneye ibaruwa ivuye muri CAF imwerera ayo mafaranga, yasabye Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA ko aya mwishyura yose kuri konti ye hanyuma FERWAFA ikazishyura imisoro isabwa. Gusa nyuma yaho Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari yagiriye inama Perezida ko imisoro y’ayo mafaranga itakagombye kwishyurwa na FERWAFA ahubwo ariwe bwite wakagombye kuyishyura,iIbi byatumye Perezida wa FERWAFA yegera Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kugirango asabe ubusobanuro buhagije ku misoro y’ishyurwa ku mafaranga nk’aya y’inkunga aba yoherejwe na CAF.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagiriye inama Perezida wa FERWAFA ko yishyura imisoro nk’uko itegeko ribigena hanyuma akozohereza ubusobanuro by’ayo mafaranga y’imisoro yishyuwe (justificatifs) muri CAF kugirango ayo mafaranga asubizwe (reimbursement), bityo amafaranga y’imisoro azishyurwa ntago azava muri FERWAFA ahubwo azava kuri aya $20,000 yagenewe Perezida wa FERWAFA, kandi ngo birimo gukorwa.

Amafaranga CAF yemereye buri shyirahamwe ryo muri Afurika n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika bigomba gukoreshwa mu buryo bukurikira aho $20,000 agenewe Perezida wa FERWAFA(titre d’indemnités compensatrices pour chaque Président de federation) , amadolari 50,000 agenewe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana hamwe na $30,000 agenewe gufasha abasifuzi bo mu Rwanda.

Perezida wa FERWAFA yatangaje ko nta cyemezo yigeze afata ku giti cye bitanyuze mu nama ya Komite ya Nyobozi ya FERWAFA mu myaka ine amaze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ko ibyo bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA batangaza ntaho bihuriye n’ukuri.Iri tangazo ryavuze ko imyanzuro y’inama za Komite Nyobozi zagiye zifata ibyemezo bitandukanye zihari kandi azifitiye kopi.

Mu ibaruwa yanditswe na Komite Nyobozi ya FERWAFA ivuga ko Nzamwita nadakora ibyo bamusabye hazafatwa izindi ngamba zitavuzwe gusa biravugwa ko benshi mu bagize iyi komite bashobora guhita begura kandi hari hasigaye igihe gito ngo hashyirweho umuyobozi mushya.

Ibitekerezo

  • Ubundi iyo baruwa banditse niyo uyisomye ubona harimo umujinya amatiku n’ishyari abo bagize Nyobozi birabababaje kuba Degaulle atarabagiriye icyizere ngo bakomezanye nawe muri mandat itaha nibagende na matiku yabo naho Degaulle yageragezaga uzi gukorana na Komite irimo abo bantu nkabo babanyeshyari gusa bigaragara ko bamunanizaga ariko akaba ariwe biryozwa nka Perezida wa Ferwafa. ’ubundi byari byatuyobeye ukuntu Visi Perezida asaba ibisobanuro Perezida kandi ariwe umuyobora naho n’ishyari we na bagenzi be bafite. Turizera ko mu makuru twumvise FIFA yaduha gutegura igikombe cy’isi U17 mu 2019 tukaba dusaba uzatorwa ejo bundi mu kwezi kwa cyenda ko iyo gahunda yayishyiramo imbaraga nyinshi no gutegura abana kuko barahari nubwo tuba dufite amikoro atari menshi

    BARAEKE KURWANIRA AMAFARANGA U RWANDA TWARIHAYE NIBASIGEHO
    UBWO NIBABYUMVA BAZAGIRA NGO IKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa