skol
fortebet

Nzamwita yasabwe gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa FERWAFA

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yandikiwe ibaruwa n’abayobozi bafatanyije kuyobora FERWAFA, bamusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’iri shyirahamwe, aho yahawe amasaha 48 yo gutumiza inama agatanga ibisobanuro bitaba ibyo hagafatwa ibyemezo bikomeye.
Ibaruwa yandikiwe Nzamwita Vincent
Uyu mugabo arashinjwa n’abamwungirije kuba yarihaye ibihumbi 20 by’amadolari (=16 760 000FRW) yatanzwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yandikiwe ibaruwa n’abayobozi bafatanyije kuyobora FERWAFA, bamusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’iri shyirahamwe, aho yahawe amasaha 48 yo gutumiza inama agatanga ibisobanuro bitaba ibyo hagafatwa ibyemezo bikomeye.


Ibaruwa yandikiwe Nzamwita Vincent

Uyu mugabo arashinjwa n’abamwungirije kuba yarihaye ibihumbi 20 by’amadolari (=16 760 000FRW) yatanzwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF mu rwego rwo gufasha perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri buri gihugu cy’Afurika kubaho, gusa mu Rwanda biratandukanye ,kuko muri FERWAFA bari kwitegura amatora y’umuyobozi mushya, bityo aya madorali yagombaga kuzahabwa uzatorwa mu matora ategerejwe muri Nzeri cyane ko yari kuzageza mu mwaka utaha uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2018.

Ikindi kandi aya mafaranga ashyikirizwa abanyamuryango b’ishyirahamwe bose nabo bakayashyikiriza Perezida wabo ariko Nzamwita we yategetse ko bayashyira kuri Konti ye iri muri Banki ya Kigali atagishize inama komite ye ariyo mpamvu bamusabye gutumiza inama mu masaha 48 kugira ngo atange ibisobanuro aho bivugwa ko iyi komite ishobora kwegura Nazamwita nadakora ibyo bamusabye.

Iyi komite yaranzwe no kutumvikana ku byemezo binyuranye mu myaka 4 imaze ikorana, none birangiye ikibyimbye kimenetse nubwo haburaga igihe gito ngo icyure igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa