Peace Cup: Rayon Sports yasubiriye Musanze FC, Sunrise FC ihagama APR FC
Yanditswe: Wednesday 10, May 2017
Imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yari yakomeje kuri uyu wa Gatatu, aho Rayon Sports yongeye gutsinda Musanze FC nyuma yo kuyikuraho amanota atatu muri shampiyona, APR FC ihagamwa na Sunrise bagwa miswi ubusa ku busa.
Umukino wa Rayon Sports wabereye kuri Stade Ubworoherane, mu Karere ka Musanze.
Musanze FC yakiniraga imbere y’abafana bayo, niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na gitsinzwe na Wai Yeka mu gihe Rayon Sports yaje yishyura. ibifashijwemo na Nsengiyumva Mustapha (...)
Imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yari yakomeje kuri uyu wa Gatatu, aho Rayon Sports yongeye gutsinda Musanze FC nyuma yo kuyikuraho amanota atatu muri shampiyona, APR FC ihagamwa na Sunrise bagwa miswi ubusa ku busa.
Umukino wa Rayon Sports wabereye kuri Stade Ubworoherane, mu Karere ka Musanze.
Musanze FC yakiniraga imbere y’abafana bayo, niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na gitsinzwe na Wai Yeka mu gihe Rayon Sports yaje yishyura. ibifashijwemo na Nsengiyumva Mustapha na Tidiane Koné.
Uretse uyu mukino, amakipe akomeye yitwaye neza mu mikino yakinnye, nk’aho Police Fc yatsinze Gicumbi FC 2-0 bya Mico Justin; AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-0; APR FC yatsikiriye imbere ya Sunrise FC banganya 0-0; Kiyovu Sports imerewe nabi muri shampiyona, yatsinzwe na Marines FC 1-0; AS Muhanga yatsinze Bugesera FC 1-0 naho La Jeunesse yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-0.
Undi mukino uteganyijwe muri iki cyiciro, uzahuza Espoir FC na Etincelles FC kuri uyu wa Kane, tariki 11 Gicurasi 2017.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Ibitekerezo
Rayon sport turagushyigikiye komerezaho
sunrise bayitege pe koko igeze aho ihagama Apr Fc??
sunrise ahubwo barebe uko bayipromotinga kbs ndabona ifite good direction