Kigali

Pep Guardiola yihaye intego itangaje nyuma yo gusezererwa na Tottenham muri UEFA Champions League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 April 2019 Yasuwe: 3537

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yatangaje ko yiteguye gutwara ibikombe byose azahatanira mu mwaka utaha nyuma yo gusezererwa na Tottenham muri ¼ cya UEFA Champions League.

Pep Guardiola yavuze ko intego ye umwaka utaha ari ukongera guhatanira ibikombe 4 azakina mu mwaka w’imikino utaha ndetse akabitwara byose nyuma y’aho intego ye uyu mwaka yo kubitwara ikomwe mu nkokora na Tottenham kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Yagize ati “Mu mwuga wanjye ntawavuga ngo sinshaka gutsinda.Iyo ntsinzwe n’uko uwo twari duhanganye yanduhije.Umwaka utaha nzaharanira gutwara ibikombe 4 nzahatanira byose.Mfite izo nzozi.”

Guardiola yavuze ko nubwo uyu mwaka atashoboye gutwara ibikombe 4 nkuko yabyifuzaga,uyu mwaka azabiharanira ndetse akazabyegukana byose nta na kimwe kivuyemo.

Guardiola afite amahirwe yo gutwara ibikombe 3 uyu mwaka, kuko yamaze gutwara Carabao Cup,iri ku mukino wa nyuma wa FA Cup ndetse ahataniye na Liverpool igikombe cya shampiyona.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batunguranye bahagarika gukora imyitozo mu...

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara...
21 May 2019 Yasuwe: 1858 0

Cristiano Ronaldo yanze umutoza Juventus yifuzaga ko asimbura...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uvuga rikijyana mu ikipe ya Juventus,biravugwa...
20 May 2019 Yasuwe: 3889 0

Umusifuzi yishwe n’umutima ubwo yari mu kibuga ayobora umukino

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Bolivia witwa Victor Hugo Hurtado yituye...
20 May 2019 Yasuwe: 2167 0

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 2343 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1640 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 2476 0