skol
fortebet

Perezida Sadate yasubije abibaza ku byerekeye umutoza Robertinho,Sarpong,ikibazo cya bisi ndetse n’abamushinja kuba umufana wa APR FC

Yanditswe: Friday 19, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka 2 iri imbere we na komite ayoboye bihaye gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi 7 biyemeje gukora aho yavuze byinshi ku byerekeye umutoza mushya,ibya Robertinho,kugurisha Sarpong ndetse n’ibindi birimo ibura rya bisi ya Rayon Sports.
Munyakazi wari wasuye Radio Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu,yavuze ko mu masaha 72 ari imbere baraba batangaje umutoza mushya n’abamwungirije ndetse yemeza ko mubo bari gutekerezaho (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka 2 iri imbere we na komite ayoboye bihaye gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi 7 biyemeje gukora aho yavuze byinshi ku byerekeye umutoza mushya,ibya Robertinho,kugurisha Sarpong ndetse n’ibindi birimo ibura rya bisi ya Rayon Sports.

Munyakazi wari wasuye Radio Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu,yavuze ko mu masaha 72 ari imbere baraba batangaje umutoza mushya n’abamwungirije ndetse yemeza ko mubo bari gutekerezaho harimo Robertinho.

Yagize ati “Ku kibazo cy’umutoza,ntabwo tukibona nk’ikibazo cye gusa ahubwo n’icya staff technique yose.Ndasezeranya abakunzi ba Rayon Sports n’abanyarwanda bose muri rusange ko baramenya umwanzuro twafashe mu masaha 72 ari imbere.
Yaba Robertinho,yaba umutoza uhari yewe baba n’abandi barahari,ni ukuvuga ko kuwa mbere bazaba bamenye abatoza b’ikipe.

Sadate yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho umutoza umutoza kiba gikomeye,abafana bakwiriye kudakomeza kubashyiraho igitutu kuko bishobora gutuma bafata imyanzuro bahubutse,bigatuma umusaruro ubura.

Sadate yavuze ko bari kwiga niba bagarura Robertinho 3 wagaragaje ko afite ubushobozi nyuma yo gutwara igikombe ndetse avuga ko yaba na Ovambe yigaragaje neza gusa bari gukora ubusesenguzi bwimbitse kugira ngo barebe uwo baha akazi bijyanye n’amikoro y’ikipe.

Ku byerekeye rutahizamu Sarpong byavugwaga ko ari muri Afurika y’Epfo,Sadate yavuze ko Rayon Sports yahaye ikipe ya Orlando Pirates igihe ntarengwa cya saa sita z’amanywa uyu munsi ngo ibe yatangaje niba yamugura cyangwa se bamenye niba bamwisubiza akongerwa ku rutonde rw’abakinnyi bazifashisha muri CAF Champions League.

Sadate yavuze ko ku byerekeye kugura abakinnyi bashya,Rayon Sports yazanye rutahizamu ukomoka muri Ghana kugira ngo akore igeragezwa mu rwego rwo kuzamusimbuza Sarpong igihe yaba agiye ariko ngo niyo Sarpong yaguma muri Rayon Sports no mu kwezi kwa mbere bashobora kumushaka ariyo mpamvu bazabagumana bombi.

Perezida Sadate yavuze ko Rayon Sports iri mu biganiro na myugariro Nyandwi Sadam kugira ngo yongere amasezerano cyane ko bakeneye umusimbura wa Radu gusa ngo bidakunze bashobora kuzajya bakoresha na Ndizeye Samuel usanzwe akina hagati mu bwugarizi.

Ku byerekeye Bisi ya Rayon Sports,Munyakazi yavuze ko Akagera Motors kayifatiriye nyuma y’aho kabahaye fagitire ya miliyoni 2 FRW yo kwishyura nyuma yo kuyikora yapfuye bwa mbere bakanga kuyishyura cyane ko ngo iyi modoka yapfuye ikiri mu isuzuma[warrant] iyi kompanyi yari yabahaye.

Sadate yavuze ko mu myaka 2 batorewe biyemeje kuzaba bishyuye umwenda wa miliyoni 600 FRW ikipe ibereyemo abantu batandukanye,gushyiraho igenamigambi rihamye,gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa stade ya Rayon Sports,kuzamura umubare wa Fan Clubs nibura zikaba 100,n’ibindi.

Ku bijyanye n’ibyo ashinjwa ko ari umufana wa APR FC,Sadate yavuze ko ibyo ari ibinyoma bihimbwa n’abashaka gucamo ibice Rayon Sports ndetse ko atigeze aba mu buyobozi bwa APR VC nkuko bivugwa.

Ibitekerezo

  • Muyobozi wacu turakwishimiye.nkunda ukuntu uvugisha ukuri.Kandi turabizeye ko muzadushakira ibyishimo.Gusa birababaje kuba Paul Muvinyi na Fred tubashimira ko bakoze neza.None bakaba basigiye ikipe umwenda wa 600M.birababaje kabisa.njye nibaza igihe ibibazo bya rayon sport bizarangirira bikanyobera?ko twitanga tukaza kubibuga,za Fun Club zigatanga amafaranga,abaterankunga bagatanga amafaranga ,ubuyobozi bwari buyoboye bwavuga ko ayo mafaranga ajyahe?Sadate rwose adufashe kubona ikipe ihora mu madene birababaje.kandi ntabwo watekereza iterambere ufite amadene utarishyura?ntabwo byakunda?murakoze.

    Nishimiye amakuru nyayo utanze pe n’ibya Sarpong birasobanutse hasigaye ibya Robethino hakenewe kumenya ukuri kwabyo

    Njyewe nsanga muri champiyona harimo amanyanga ni kuki hari ikipe igenda mu modoka ihwa mu misoro y’abanyarwanda abandi bo bagomba kwirwariza. Icyo kibazo nzakibaza kugeza igihe mviriyemo umwuka kuko abakuru twamenye kikipe yotwaga pantheres noires muri championa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa