skol
fortebet

Rayon Sports ihaye isomo rya ruhago Marines FC iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwibasira amakipe yo mu karere ka Rubavu kuko nyuma yo gusezerera Etincelles FC muri 1/16,imaze gusezerera Marines FC iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Mu mikino 2 ubanza n’uwo kwishyura ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro ,Rayon Sports isezereye Marines FC iyitsinze ibitego 4-1, ndetse ishimangira ubudahangarwa bwayo imbere y’amakipe y’I Rubavu kuko yombi iyasereye mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,Marines FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Idrissa bituma abafana ba Rayon Sports batangira kugira impungenge dore ko abakinnyi babo bahuzagurikaga cyane.

Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo yahise itangira gushaka uko yahuza umukino ndetse ikishyura iki gitego kugira ngo biyifashe kwigarurira icyizere ibigeraho ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na Christ Mbondi.

Rayon Sports yahise yiba umugono Marines FC iyitsinda igitego cya kabiri nyuma y’umunota umwe igitego cya mbere cyinjiye nacyo cyatsinzwe n’uyu munya Cameroon Christ Mbondi.

Rayon Sports yaburaga abakinnyi bayo bakomeye barimo Kwizera Pierrot,Mukunzi Yannick,Rutanga Eric na Ismaila Diarra, yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-1 byayifashije cyane kwihagararaho imbere ya Marines FC.

Nyuma wo kuvunika kwa myugariro Rwatubyaye Abdul,Robertinho yinjije mu kibuga Mugabo Gabriel wamufashije cyane kuko yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 74 cyatumye Rayon Sports ishimangira itike ya ½ cy’irangiza aho igomba guhura na Sunrise.

APR FC na police FC zizisobanura ku wa kane kugira ngo tumenye amakipe yose ageze muri ½ aho izarokoka izahura na Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa