skol
fortebet

Rayon Sports mu nzira yo gukora amateka mu mikino Nyafurika

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 18 Mata 2018 nibwo benshi bategereje kureba niba ikipe ya Rayon Sports ikora amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ibashije kwinjira mu matsinda y’imikino nyafurika mu mukino irahuramo na Costa do Sol yo muri Mozambike.

Sponsored Ad

Ntabwo byakabaye ari igitangaza ko Rayon Sports igeze kuri uru rwego,iyo Jenoside yakorewe abatutsi itayibuza gukomeza mu ijonjora rya nyuma rya confederations Cup yagezemo isezereye igihangange Al Hilal ku bitego 4-1, mu mukino wabaye ku wa 6 Werurwe 1994.

umukino ubanza wahaye icyizere abanyarwanda

Icyizere kiraganje kuri benshi mu banyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports kuko mu mukino ubanza warangiye iyi kipe ihagarariye u Rwanda yisasiye Costa do Sol ku bitego 3-0 bya Shabani Hussein Tchabalala watsinze 2 na Muhire Kevin.

Urukundo rwinshi n’icyizere abanyarwanda baba muri Nozambike bagaragarije abakinnyi, byatumye Bakame na bagenzi be umutima ubasaba kugira icyo bakorera abafana babo b’imitima itaryarya bari hirya no hino ku isi nkuko babitangaje ku munsi w’ejo.

Kabuhariwe Tchabalala aritezwe cyane

Rayon Sports ifitiye umwenda abakunzi bayo batandukanye bayibaye inyuma mu bibi n’ibyiza ndetse baraza kuwishyura kuri uyu mugoroba nibabasha gutuma intsinzi itaha I Rwanda.

Rayon Sports yakoreye imyitozo bwa mbere kuri Estádio do Zimpeto mu Mujyi Maputo muri Mozambique ku munsi w’ejo, aho umukino wayo na Costa do Sol uza gukinwa kuri uyu wa Gatatu saa 19h00.

Estádio do Zimpeto iraberaho umukino w’uyu munsi

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Kwizera Pierrot na Bimenyimana Bonfils Caleb bahagaritswe kubera amakarita babonye.

Abakinnyi 18 Ivan Minnaert wa Rayon Sports arakoresha uyu munsi:

Abazamu: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga na Manzi Thierry.

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe na Yassin Mugume.

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tshabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi.

Ibitekerezo

  • Turatdinze peee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa