skol
fortebet

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye ku bijyanye no kugura abakinnyi baturutse hanze

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gufata umwanzuro w’uko nta mukinnyi uturutse hanze bazongera kuzana ngo bahite bamusinyisha ahubwo azajya abanza gukoreshwa isuzuma hanyuma abafana akaba aribo bahitamo ukwiriye guhabwa amasezerano.

Sponsored Ad

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports Me Freddy Muhirwa yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ubuyobozi butazongera gukora ikosa ryo guha amasezerano umukinnyi uturutse hanze batabanje kumukoresha isuzuma ngo abafana bamushime.

Yagize ati “Ubu ngubu ikintu kiriho ntabwo ikipe ya Rayon Sports icyumvikana n’umukinnyi atabanje guca imbere y’umutoza n’abafana ngo birebere niba ariwe bashaka.Kera hagiye habaho ikosa umuntu akazana umukinnyi abeshya ko azanye igitangaza,bakamuhisha ngo abantu batamwiba,bikarangira ubonye ko nta buhanga afite.Politiki dufite ni uko umukinnyi ajya mu kibuga akigaragaza,twamukunda tukamusinyisha.”

Me Freddy yavuze ko Frederick Boateng uherutse kuza muri Rayon Sports aturutse muri Asanti Kotoko bamusabye ko yabanza gukina CECAFA bakareba ko ari umuhanga ndetse ngo hari abandi bakinnyi bagomba kuza abakunzi ba Rayon Sports bakitoranyiriza.

Me Muhirwa yavuze ko Rayon Sports itegereje abakinnyi bazaturuka I Burundi ngo hari umukongomani waje arigaragaza cyane na rutahizamu.Hari amakuru avuga ko hari umukinnyi w’umuhanga mu kibuga hagati ugiye kuza muri Rayon Sports aturutse muri Cote d’Ivoire.

Mu minsi ishize Rayon Sports yasinyishaga abakinnyi badashoboye yabageza mu kibuga bakananirwa no gufunga umupira ariyo mpamvu yahinduye iyi politiki ihitamo kujya ikoresha isuzuma.


Abafana ba Rayon Sports bagiye kujya bagira uruhare runini mu gutuma umukinnyi ahabwa amasezerano

Ibitekerezo

  • icyo cyemezo nicyo mukomeze turabashyikiye. Natwe abari congo

    Ibi nanjye ndabishyigikiye nk’umufana wa Rayon Sport. Ubundi dukomeze gushwanyaguza. Vive Rayon Sport.

    Muharire akazi umutoza. Abafana nabo bagira parapara.

    Muharire akazi umutoza. Abafana nabo bagira parapara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa