skol
fortebet

Rayon Sports yakiriwe bidasanzwe I Kanombe [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bayakiriye nka yezu I yerusalemu ubwo yavaga mu Burundi n’umucyo mwinshi nyuma yo gusezerera ikipe ya Lydia Ludic Academic ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Aba bakinnyi bari barangajwe imbere na Karekezi,ijabo ryabo ryabahaye ijambo imbere y’abafana babo ubwo bageraga I kanombe bakirwa n’urufaya rw’amashyi menshi n’indabo z’amoko yose. Byari ibirori bibereye ijisho I Kanombe kuko ubururu n’umweru ariyo mabara yari yiganje muri aka gace ndetse abafana bafite (...)

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bayakiriye nka yezu I yerusalemu ubwo yavaga mu Burundi n’umucyo mwinshi nyuma yo gusezerera ikipe ya Lydia Ludic Academic ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.


Aba bakinnyi bari barangajwe imbere na Karekezi,ijabo ryabo ryabahaye ijambo imbere y’abafana babo ubwo bageraga I kanombe bakirwa n’urufaya rw’amashyi menshi n’indabo z’amoko yose.

Byari ibirori bibereye ijisho I Kanombe kuko ubururu n’umweru ariyo mabara yari yiganje muri aka gace ndetse abafana bafite akanyamuneza kubera ko ibyo batumye abakinnyi babo babigezeho.

Nyuma yo kwakira ikipe I Kanombe,ibirori byakomereje muri stade nto y’I Remera ndetse abafana bishyura amafaranga 500 bishimye cyane mu rwego rwo gusabana n’ikipe.

Ibi birori byitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri wa siporo n’umuco madamu Uwacu Julienne wari kumwe na perezida w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul wasezeranyije abakinnyi kuzabaha akayabo ka miliyoni zisaga 12 z‘amafaranga y’u Rwanda kugira ngo basezerere LLB none babigezeho.










Amafoto:Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa