skol
fortebet

Rayon Sports yaregeye FERWAFA umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwishimiye ibyemezo by’umusifuzi wo ku ruhande,Ndagijimana Theogene wabasifuriye ku munsi w’ejo,aliki ya 12 Ukuboza 2018, bakina na mukeba APR FC akanga igitego cya Sarpong ku munota wa 86 avuga ko yaraririye,bituma APR FC ibatsinda ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA bumumenyesha ko butishimiye imyitwarire y’umusifuzi wo ku ruhande,Ndagijimana Theogene, ku mukino baraye batsinzwemo na APR FC 2-1,bityo batifuza kuzongera kumubona abasifurira.

Ibaruwa ya Rayon Sports igira iti "Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko mwatubariza impamvu yamuteye kwitwara nabi bigeze hariya by’umwihariko igitego cyatsinzwe na Sarpong ariko we akemeza ko yari ari inyuma ya ba myugariro’ Hors - Jeu bityo igitego kikangwa nyamara cyari igitego n’amashusho abigaragaza.

Bwana munyamabanga tuboneyeho kubasaba ko uriya musifuzi mutakongera kumuha imikino yacu kuko sibwo bwa mbere adusifuriye ibitandukanye n’ukuri nko ku mukino twakinnyemo na AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Agaciro 2018 yanze igitego cyatsinzwe na Rutanga n’umutwe n’ahandi henshi yadusifuriye yagiye abogama bigaragara."

Ndagijimana yateje urunturuntu mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko amashusho yafashwe na AZAM yerekana ko rutahizamu atari yaraririye ubwo yahabwaga umupira na iradukunda Eric Radu agatsinda igitego.

Mu k’Ukuboza 2016 nabwo Ndagijimana Theogene yahawe gasopo na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka, aho yashinjwe ko yagaragaje urwego ruri hasi. Icyo gihe byanatumye ataboneka mu basifuzi bagombaga gusifura CAN 2017.

Icyo gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamumenyeshaga ko ashobora kuzahagarikwa mu gihe cyose akoze amakosa nkayo yakoze.

Amafoto:Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • turisabira Ferwafa ko umukino was Apr na rayon wazajya usifurwa nabarabu kuko muteteri abasifuzi bomurwanda barayibera muzarebe iyo igeze hanze

    Bananiza Gikundiro uko bashoboye. No Kwimura aho umukino ubera nabyo umuntu yabyibazaho.

    Nfana APR FC ariko nabonye video nsanga kiriya gitego cyaricyo, ndasaba ferwafa ko yajya ikurikiza amategeko ntawe uba yayitumye kutwibira, kuko bituma twibeshya ko dufite ikipe ikomeye bigatuma dukora evaluation nabi,twajya hanze bakadutsinda tudakozemo, plz ndashaka ko najya kubita gasenyi yose yuzuye ntakintu cyo kwitwaza bafite. urebye video ubona arbitre yatanze urwitwazo kuri gatindi gasenyi. ubundi kuberiki match nkiriya bayiha abasifuzi bazwiho ubumenyi buke? ni ukwitesha agaciro.

    Ahubwo hajya hahamagarwa abasifuzi benshi hagatomborwa abari busifre umukino abahagarariye amakipe yombi bahibereye bahita binjira mu kibuga kuburyo ikipe itajya ibona uko ibategura ikindi hri abasifuzi bazwi uko bitwara ku mikino n’amateka yabo kuki hadafatwa abagaragaje kutabogama ?
    Umusifuzi mubi atera ingaruka mbi z’umutekano bishobora gukurura amakimbirane, ese bo bagiye bacibwa frw cg bakanahagarikwa shampionat yose ntibyatuma bitwara neza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa