skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze AS Kigali y’abakinnyi 9 yari ku rwego rwo hasi cyane

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yisubije icyubahiro yateshejwe na Kiyovu Sports mu minsi ishize,itsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino warangiye iyi kipe y’mujyi wa Kigali ihawe amakarita 2 y’umutuku.

Sponsored Ad

AS Kigali yari imaze imikino 6 idatsinda,yashakaga kuzukira kuri Rayon Sports ariko ntibyayikundira kuko igitego kimwe ku busa yatsinzwe na Micheal Sarpong kiyishyize mu mazi abira aho yahise ijya mu murongo utukura.

Rayon Sports yarushaga AS Kigali kuva umupira utangiye kugeza urangiye,yisubije icyubahiro ndetse yiyunga n’abafana bayo dore ko mu mukino uheruka yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Ku munota wa 18 w’umukino,ikpe ya Rayon Sports yatakaje umukinnyi wayo Kakule Mugheni Fabrice, wagize imvune ikomeye,ishobora kumubuza guhura na APR FC ku wa Gatatu kuko yajyanwe igitaraganya kwa mugangaasimburwa na Nova Bayama.

Igitego cya Micheal Sarpong ku munota wa 47 nicyo gifashije Rayon Sports kwibikira impamba iyigeza ku wa Gatatu ubwo izahangana na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC.

AS Kigali iri mu bihe bibi cyane,yakinaga nk’ishaka kwirukanisha umutoza Masudi Djuma kuko kuva umupira utangiye kugeza urangiye,nta bwitange abakinnyi bayo bagaragaje ndetse na nyuma yo gutsindwa igitego igice cya kabiri kigitangira ntibigeze barwana ishyaka ngo bacyishyure.

Ubwo umukino wari usigaje iminota 2 ngo urangire,myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo rwa AS Kigali, Rurangwa Amos yahawe ikarita itukura kubera gukinira nabi umukinnyi wa Rayon Sports Seif,hanyuma na Ishimwe Kevin winjiye mu kibuga asimbuye nawe ahabwa ikarita itukura itukura kubera gukinira nabi undi mukinnyi wa Rayon Sports.

Biravugwa ko hari abakinnyi batumvikana na Masudi Djuma muri AS Kigali ndetse aribyo byatumye muri iyi kipe harimo umwuka mubi uri gutuma batsindwa umusubirizo.

Mu mikino 6 Masudi amaze gutoza AS Kigali ntabwo arabona amanota 3 kuko yanganyije 3 atsindwa 3 byatumye ikipe ye iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 4 gusa.

Rayon Sports igize amanota 15 inganyije na APR FC bizahura ku wa 3 w’icyumweru gitaha gusa iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri ku mwanya wa kabiri kubera ibitego byinshi izigamye,mu gihe Mukura VS ariyo iyoboye shampiyona n’amanota 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa