skol
fortebet

Rayon Sports yinjije amafaranga atarinjizwa n’indi kipe yose mu Rwanda kuri sitade

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yaraye iciye agahigo ko kwinjiza amafaranga menshi kuri stade,nyuma yo kwinjiza asaga Miliyoni 68 n’ibihumbi 580 by’amafaranga y’u Rwanda ku mukino yaraye itsinzemo APR FC igitego 1-0 cya Micheal Sarpong.

Sponsored Ad

Rayon Sports isanzwe izwiho guca uduhigo,yabaye ikipe ya mbere yinjije miliyoni 60 zirenga kuri stade ku mukino umwe,kuko yaraye yinjije akayabo ka Miliyoni 68 n’ibihumbi 580 mu mukino w’umunsi wa 23 yaraye itsinzemo APR FC ku munota wa nyuma w’umukino.

Nkuko abashinzwe kubarurira Rayon Sports babitangarije Radio 10 dukesha aya makuru,Rayon Sports ngo yaraye yinjije Miliyoni 68 n’ibihumbi 580 (68,580,000 FRW), yaturutse mu mifuka y’abafana bayo,aba APR FC ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange.

Kwinjira kuri uyu mukino w’ishyiraniro wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Mata 2019,byari 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, wabereye kuri sitade Amahoro yari yuzuye cyane.Sarpong Michael ni we watsinze iki gitego kuri penaliti ku munota wa 2 w’inyongera.



Rayon Sports yatwaye APR FC amafaranga n’amanota 3

Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • rayon sport nikipe ikundwa nabantu benshi cyane,ahubwo twese tuje stade yaba ntoya.ndumva mukwiye kujya muyubaha kuko iba yabahaye umusaruro utubutse

    nibyiza cyanee abanyarwanda dusigaye dukunda umupira cynee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa