skol
fortebet

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju yayigoye bikomeye

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Bigoranye ikipe ya Rayon Sports yikuye I Nyagisenyi nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino yagobotswe n’abakinnyi banditse amateka yo kuyitsindira igitego cyabo cya mbere kuva bayigeramo.

Sponsored Ad

Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo irare ku mwanya wa mbere yagowe n’uyu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye I Nyamagabe ariko nk’ikipe nkuru ibasha kubyitwaramo neza itsinda ibitego 2-1.

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva wari warabuze ibitego yakuyeho iyi nyatsi atsindira Rayon Sports igitego ku munota wa 13 w’umukino nyuma y’umupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel asigara ahangana na myugariro Rutayisire Egide birangira amutsindanye igitego.

Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ntibyayikundira ahubwo igira ibyago itakaza umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Sefu wasohotse mu kibuga nyuma yo kuvunika asimburwa na Donkor Prosper.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47 Amagaju FC yahise yishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere gitsinzwe na Louis Emmanuel ku mupira Manzi Thierry yateye n’umutwe uramutenguha usanga uyu munya Cameroon ahita awushyira mu rushundura.

Nyuma yo kwishyurwa iki gitego Rayon Sports yahise ijya mu ihurizo rikomeye kuko Amagaju yatangiye gutinza umukino kugira ngo acyure byibuze inota rimwe.

Umutoza Robertinho yahise atangira gushyiramo ba rutahizamu be barimo Mugisha Gilbert wasimbuye Djabel na Mudeyi Suleiman wasimbuye Habimana Hussein.

Ku munota wa 84 nibwo Irambona Eric yagiye kurengura umupira wari warenze awunaga mu izamu umunyezamu w’Amagaju ashaka kuwufata uramucika usanga Mudeyi Suleiman aho yari ahagaze niko gusunikira mu izamu.

Rayon Sports iri gutsinda mu minota ya nyuma yisubije umwanya wa mbere n’amanota 60 irusha APR FC inota rimwe. Hasigaye imikino 3 kugira ngo shampiyona irangire.

Uko Imikino y’uyu munsi yagenze

Amagaju 1-2 Rayon Sports

Bugesera 1-3 Police FC

Kiyovu Sport 3-0 Espoir

Musanze 2-1 Sunrise

Uko urutonde ruhagaze

1. Rayon Sports 63 Pts
2. APR FC 62 Pts
3. Mukura VS 52 Pts
4. Police 46 Pts
.
.
.
13. Gicumbi 27 Pts
14. Kirehe 24 Pts
16. Amagaju 17 Pts (Asubiye mu cyiciro cya 2 bidasubirwaho).

Ibitekerezo

  • Mbabajwe n’abafana ba APR fc bari bamaze kwaka amayoga hano cosmos ngo byarangiye Rayonsports iranganyije!! uriya mwana uri kunaga imipira imeze nka corner ikavamo ibitego nawe arigukora amateka. amagaju asubize frws yabandi yari yariye ngo iratesha rayon amanota. iyi championa uzayitwara azagira ibyishimo bidasanzwe kuko irakomeye cyane ibi byaherukaga cyera cyane.

    Naho se umusifuzi wo k ruhande wari ugiye kwanga igitego cya 2 we ntacyo asubiza? CG biraba Avance kuri matchs zisigaye ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa