skol
fortebet

Real Madrid yaretse Hazard yimukira ku wundi mukinnyi wo hagati muri Chelsea

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri mu mazi abira yatangiye kurambagiza umukinnyi usimbura Luka Modric aho yerekeje mu ikipe ya Chelsea gushaka umusore ukundwa na benshi N’golo Kante kugira ngo ayerekezemo.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Real Madrid ishaka Eden Hazard,yahisemo kubivamo ihita itangira kwiruka ku musore w’umuhanga ukina hagati N’golo Kante kugira ngo aze gusimbura Luka Modric umaze gusaza ndetse wasubiye inyuma kuva yava mu gikombe cy’isi.

Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 80 kuri uyu mukinnyi ukina hagati muri Chelsea gusa amakuru atangazwa n’ibinyamakuru by’Iburayi ni uko uyu Kante ari mu biganiro na Chelsea kugira ngo yongere amasezerano mashya.

Uretse Real Madrid,N’golo Kante arifuzwa na PSG na Juventus gusa inshuti ze zivuga ko aya makipe atifuza kuyerekezamo gusa ashobora kwemera kwerekeza mu mwami wa UEFA Champions League,Real Madrid.

N’golo Kante yageze muri Chelsea mu mwaka wa 2016 avuye muri Leicester City ndetse ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana b’iyi kipe ndetse byitezwe ko ashobora kongererwa amasezerano.


Real Madrid irifuza N’golo Kante kugira ngo asimbure Modric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa