skol
fortebet

Reba ibyamamare 10 byavukiye ndetse bikurira mu buzima bubi (amafoto)

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “utazi akazakura yica umutavu”.Byinshi mu byamamare twakunze ndetse dukunda na magingo aya hari bimwe byavukiye mu buzima bubi ndetse bimwe bitagira n’aho kuba bigakurira mu isayo y’ubukene bihabwa urw’amenyo na buri wese ubiteye imboni ariko magingo aya ni abami twemera.
Umuryango wabateguriye ibyamamare 10 byakuriye mu buzima bubi cyane ariko kuri ubu bikaba bikunzwe n’abatari bake ndetse byibitseho akayabo k’amamiliyoni y’amadolari.
10.Mike Tyson Uyu ni (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “utazi akazakura yica umutavu”.Byinshi mu byamamare twakunze ndetse dukunda na magingo aya hari bimwe byavukiye mu buzima bubi ndetse bimwe bitagira n’aho kuba bigakurira mu isayo y’ubukene bihabwa urw’amenyo na buri wese ubiteye imboni ariko magingo aya ni abami twemera.

Umuryango wabateguriye ibyamamare 10 byakuriye mu buzima bubi cyane ariko kuri ubu bikaba bikunzwe n’abatari bake ndetse byibitseho akayabo k’amamiliyoni y’amadolari.

10.Mike Tyson

Uyu ni umunyamerika wakinaga umukino w’iteramakofi mu cyiciro cy’abafite ibiro byinshi (Heavyweight) aho yarwanye imirwano 58 agatsinda 50 irimo 44 yatsinze mbere y’uduce duteganyijwe (Knockout),yavukiye mu muryango ukennye cyane mu mugi wa Brooklyn ho muri leta ya New York byatumye papa we abasiga we ni umuryango we.Uyu musore yakomeje guhangana n’ibibazo akiri muto dore ko ku myaka 13 yonyine yafunzwe inshuro zisaga 30 ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge no gukoresha intwaro.

9.Jean Claude Van Damme

Iki cyamamare kivuka mu Bubiligi benshi murakizi kubera ubuhanga gifite mu gukina amafilime cyane cyane y’imirwano nka Kick Boxer,Lion Heart,The Shepherd,Nowhere to run n’izindi.

Si filimi gusa kuko uyu musore yakinnye imikino njyarugamba nka kickboxing na Taekwondo ndetse ayibona imidali myinshi.

Uyu mugabo nawe mbere yo kwinjira mu ruhando rwo gukina filimi yakuze adafite aho kuba,acuruza ibiyobyabwenge ndetse anakora imirimo isuzuguritse kugira ngo abone icyo kumutunga cyane ko nawe yavukiye mu muryango ukennye utarashoboraga kumwitaho.

8.Diego Maradona

Uyu ni umunya Argentine wabaye igihangange mu mupira w’amaguru cyane ko mu gihe cye ntawabashaga kumuhiga byatumye ahesha ikipe ya Argentineigikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 .icyo benshi bamwibukiraho ni ukuntu yari afite amacenga menshi byahaga akazi abo babaga bahanganye.

Iki gihangange nacyo ntabwo cyagize amahirwe yo kuvukira mu muryango ukize kuko

7.Lebron James

Uyu munyamerika ukina umukino wa Basketball ni umwe mu bakinnyi bazwi kandi bakunzwe na benshi mu bakunzi b’imikino cyane cyane ubuhanga afite bwo gutsinda amanita menshi.

Uyu mugabo n’umwe mu bakinnyi bavukiye mu muryango wa ntahonikora kuko nyina yamubyaye afite imyaka 16 y’amavuko.Uyu mubyeyi we ntaho kuba yagiraga yahoraga yimuka ashaka aho gutura ndetse no gushaka ubuzima dore ko yiryaga akimara kubera ko se w’iki gihangange yaherutse atera inda gusa aburirwa irengero.Kugeza uyu munsi James n’umwe mu bakinnyi 10 bakize kurusha abandi ku isi.

6.Mario Balotelli

Uyu mutaliyani ufite inkomoko mu gihugu cya Ghana n’umwe mu bakinnyi bazwi cyane kubera udushyaa ahorana ndetse rimwe na rimwe n’ikinyabupfura gike agira.

Uyu musore nawe ni umwe mu bakinnyi bavukiye mu muryango ukennye kuko we uretse no kumurera ababyeyi be baramutaye bamwihera umuryango w’abagiraneza kubera ko yari afite uburwayi aba babyeyi batashoboraga kumuvuza kubera ko bari ba ntahonikora, byatumye na magingo aya uyu musore atemera aba babyeyi be.

6.Carlos Tevez

Uyu nawe ni umunya Argentina ukina umupira w’amaguru aho kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bari kuyoragura amamiliyoni y’amadolari mu Bushinwa.

Uyu musore yavukiye mu gace kitwa Fuelta Apache kabagamo ibyihebe ndetse kubera ko yavukiye mu muryango ukennye byabaye ngombwa ko yifatanya n’urungano rwe mu gucuruza magendu ndetse no kwiba hakoreshejwe imbunda.
Tevez avuga ko inshuro nyinshi iyo babaga baryamye amasasu yabaga ari guca mu bikuta by’inzu y’iwabo rimwe na rimwe akamuhusha ndetse avuga ko yatabawe na ruhago kuko benshi mu nshuti ze z’icyo gihe bishwe barashwe.

5. Novak Djokovic

Uyu munya Serbia ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino wa Tennis cyane ko ubu yibitseho ibikombe 12 bikomeye muri uyu mukino.

Uyu we yavukiye muri Serbia mu gihe cy’intambara aho imiryango myinshi yari ikennye ndetse kurya ari rimwe na rimwe nabwo washoye iturufu rikomeye aho yaje gutabwa n’ababyeyi be mu mugi wa Belgrade muri ibyo bihe bigoye gusa yaje gukura none kuri ubu amafarabga ye arabarwa n’abahanga.

4.Serge Ibaka

Uyu musore afite amavuko ku muganbane w’afurika ariko yisanze akinira ikipe ya Espagne mu mukino wa Basketball.

Uyu musore yavukiye muri Kongo Brazaville mu muryango w’abana 18.Ubwo intambara yari irimbanyije papa w’uyu musore yaje gufungwa na nyina arapfa,byatumye akurira mu bibazo by’urusobe aho kubera ubuhanga yari afite muri Basketball yagerageje guhunga ava muri iki gihugu maze abigeraho afite imyaka 17 none ubu akina muri shampiyona ya Basketball ikunzwe ku isi ya NBA.

3.Alexis Sanchez

Uyu musore w’umunya Chili ukundwa na benshi kubera ubuhanga afite bwo gukina umupira w’amaguru cyane ko ariwe umaze gutsindira ikipe y’igihugu cya Chili ibitego byinshi, nawe ni umwe mu bavukiye mu muryango ukennye aho yavukiye mu cyaro cya Tocopilla muri Chili cyari kirimo ubukene bukabije.

Uyu musore yakuze abana na nyina wenyine wari umuzunguzayi muri iki cyaro ndetse uyu mwuga we ukaba ariwo wari utunze uyu muryango.

Kubera ubukene uyu musore ntiyashoboraga kubona inkweto zo gukinana nk’abandi bana kuko nyina atabaga yabasha kuzigura aho inkweto ya mbere yayamabaye ayiguriwe n’umutoza wakunze uko yakinaga ubwo yari umwana.

2.Pele

Iki n’igihangange mu mupira w’amaguru ndetse benshi bemeza ko ariwe mukinnyi uhiga abandi mu mateka ya ruhago cyane ko yabashije gutsinda ibitego birenga 1000 mu myaka yamaze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ndetse afasha Brazil gutwara ibikombe by’isi 3.

Uyu musaza nawe yavukiye mu muryango ukennye, cyane ko nkuko nawe abyivugira inshuro nyinshi yajyaga gukina atariye yemwe abamuzi akiri umwana inkweto kuri we zari inzozi kuko yakinaga yamabye ibisogisi bishaje yabaga yatoraguye mu muhanda.

1.Cristiano Ronaldo

Uyu miwe mukinnyi ukize kurusha abandi kuri uyu munota ndetse uretse nibyo niwe ukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga mu bakinnyi b’imikino itandukanye.

Uyu musore wavukiye mu cyaro cya Madeira cyarangwagamo ubukene bukabije papa we yari umusinzi byahamye byanatumaga atagira icyo afasha umuryango ndetse uyu musore n’abavandimwe be bakuze bitabwaho na nyina wari umutetsi mu karesitora ko muri icyo cyaro.

Kubera ubukene bukabije uyu muryango warimo Ronaldo n’umuvandimwe we ndetse na bashiki be bararaga mu cyumba kimwe babyigana kubera ingano y’inzu bari batuyemo.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze kuba umukinnyi w’umwaka ku isi inshuro 4 ndetse niwe umaze gutsindira Real Madrid na Portugal ibitego byinshi.

Ibitekerezo

  • This is true.These are Famous Guys.Cyokora tujye twibaza amaherezo yacu (our destiny).YESU akiri ku isi,yavuze ko UBUTUNZI ataribwo buduhesha ubuzima (Luka 11:15).Yashakaga kuvuga ko ubukire butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.
    Niyo mpamvu buri gihe yadusabaga gushaka ubuzima bw’iteka.Twe kujya twibwira ko twaremewe kuzajya mu ijuru nkuko amadini menshi abeshya abantu,ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible isobanura neza ko twese dupfa tukajya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,imana ntabwo yamubwiye ngo napfa azaba ayitabye.Ahubwo yamubwiye ko "azasubira mu gitaka".Imana yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).
    Kuri uwo munsi,izahindura ibintu.Izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bashaka imana kandi bakayikorera.Izazura abantu bapfuye bayumvira ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Abantu nyamwinshi batuye isi,bazazira ko bibeshya ko ubuzima gusa ari amafranga,kuba ICYAMAMARE,politike,shuguri,etc...Ibyerekeye gushaka imana,ntacyo bibabwiye.Kuba rero Icyamamare ariko utazabona ubuzima bw’iteka,ntacyo bivuze.Ibyo warunze byose,ubirya igihe gito cyane,ugapfa.Bible idusaba gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka imana no kuyikorera.UMURIMO YESU yasize adusabye,ni kwiga Bible,tukamwigana,tukabwiriza abantu ibyerekeye ubwami bw’imana buzaza bugategeka isi n’ijuru (Matayo 24:14 na Yohana 14:12).Niyo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo "Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Burenda kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa