skol
fortebet

Reba urutonde rw’abakinnyi 11 baza kuza kubanzamo mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi iza kuba icakiranamo n’iya Seychelles

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vicent yatangaje ko ntakirahinduka ku ikipe yakinishije ku mukino ubanza wa Seychelles bari kwitegura hano i Kigali uraba uyu munsi ku wa 10 Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, uyu mutoza atangaje ko kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima atazakina uyu mukino nubwo abantu bari bamaze iminsi bamubona mu myitozo y’amavubi.

Ati: “Haruna Niyonzima ntabwo azakina uyu mukino kubera ko nubu atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yakina iyi mikino, ni ibibazo agomba gukemura, impamvu twamuzanye nukugira ngo tugume mu mwuka umwe kandi agire n’ibyo afasha bagenzi be.”

Uyu mutoza yatangaje ko ikipe y’iguhugu amavubi imeze neza bari kwitegura neza Seychelles, aho ngo bagomba gukinisha ikpe yakinnye umukino ubanza nubwo batsindaga ibi birwa ibitego bitatu ku busa.

Uretse ibi kandi, Mashami Vicent yatangaje ko icyo abantu bakwitega ku Mavubi ari insinzi irenze ku yo bakuye hanze ndetse anatangaza ko agiye gukora igishoboka cyose kugira ngo akoreshe imyitozo n’abandi bakinnyi bazitegure imikino yo gushaka itike yo gukina CHAN.

Uyu mukino wo gushakisha itike yo kujya mu matsinda azavamo ikipe zizakina igikombe cy’isi 2022 w’u Rwanda na Seychelles, uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019 kuri sitade ya Kigali ku isaa 18hoo zo mu Rwanda, saa mbili (20h00) zo muri Seychelles. Umukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinze Seychelles ibitego bitatu ku busa, byatsinzwe na Yanick Mukunzi, Kagere Meddie ndetse na Muhadjiri Hakiziman

Lisiti y’ikipe yabanje ku mukino ubanza, izanasubira mu kibuga ku mukino wo kwishyura

1. Kimenyi Yves

2. Fitina Ombolenga

3. Abdul Rwatubyaye

4. Emery Bayisenge

5. Imanishimwe Emmanuel

6. Yanick Mukunzi

7. Kevin Muhire

8. Djihad Bizimana

9. Tuyisenge Jacques

10. Kagere Meddie

11. Muhadjiri Hakizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa