skol
fortebet

Robertinho yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports yanze kumuha amasezerano mashya

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yamaze gutandukana na Rayon Sports ndetse agiye kwisubirira iwabo muri Brazil nyuma yo kwimwa amasezerano kandi yarahamagawe igitaraganya abwirwa ko aje kuyahabwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yagiranye na Radio Flash ku munsi w’ejo,yavuze ko bamaze kumvikana na Robertinho ariko bataramusinyisha amasezerano kubera kubura umwanya.

Yagize ati “Robertinho ni umutoza wa Rayon Sports twarumvikanye ariko amasezerano atera kwinshi.Nemera ko impapuro ari ikimenyetso ariko kumvikana ugatangira n’akazi ni ikigaragaza ko abantu baba baremeranyije ibintu runaka.Robertinho twarumvikanye ku mushahara,ibyo agenerwa nyuma y’umushahara n’ibindi n’ibindi,igisigaye n’ukwicara akaba yashyira umukono ku masezerano.

Yaje duhugiye mu gutegura ikipe yo guhangana na Al Hilal murabyibuka ko yaje atinze.Twakoraga igitondo n’ikigoroba ku buryo bitari kutworohera kwicarana nawe ngo dusinye.”

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagaye Robertinho kugira ngo bumukine umutwe, burebe ko yasezerera Al Hilal bukabona kumusinyisha amasezerano.Nyuma y’uko anganyije nayo igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Kigali,ubu buyobozi bwahise bugira impungenge ndetse ngo nibasezererwa bazahita batandukana nawe.

Uyu munya Brazil ngo yabonye ko yabeshywe n’aba bagabo bo muri Rayon Sports ariyo mpamvu yabwiye inshuti ze ko agiye kwisubirira iwabo adatoje umukino wo kwishyura na Al Hilal tutaramenya aho uzabera kuko iyi kipe yiteguye gusaba ko ukurwa muri Sudani kubera impamvu z’umutekano.

Amakuru dukesha Radio Flash ni uko uyu mutoza yaboherereje ubutumwa abemerera ko yamaze gutandukana na Rayon Sports ndetse asezera ku bafana ba Rayon Sports bamukunda cyane.

Umuvugizi wa Rayon Sports nawe yemereye Radio Flash ko uyu mutoza yabasezeyeho mu butumwa bugufi yabandikiye.

Rayon Sports yongeye kunengwa na benshi mu bakunzi bayo kuwa 24 Nyakanga uyu mwaka yatangaje ko Robertinho yongereye amasezerano y’umwaka umwe, bivugwa ko ahabwa umushahara ungana n’amadorali ibihumbi bine Magana atanu nkuko twabibatangarije.

Ibitekerezo

  • Ariko noneho ndumiwe.ubundi abayobozi ba Rayon sport baba batari serieux kuko ntaho bazagera .uyu mugabo ko yari abafatiye runini ,gusezererwa na al Hilal se bivuze ko rayon itazongera gukina cyangwa ariryo hererzo ry’isi.Njyewe mbona mufite akabazo kabisa,uyu mugabo niyigendera hanyuma mugasezererwa nimukira abafana muzangaye.kuko ndabona Sadate na komite ye bibacanze hakiri kare.

    Ariko noneho ndumiwe.ubundi abayobozi ba Rayon sport baba batari serieux kuko ntaho bazagera .uyu mugabo ko yari abafatiye runini ,gusezererwa na al Hilal se bivuze ko rayon itazongera gukina cyangwa ariryo hererzo ry’isi.Njyewe mbona mufite akabazo kabisa,uyu mugabo niyigendera hanyuma mugasezererwa nimukira abafana muzangaye.kuko ndabona Sadate na komite ye bibacanze hakiri kare.

    Robertinho yahuye erega n’abatekamutwe.......bamweretse abo aribo.gusa ishusho nk’iyi siyo rwose. Sadate yabijemo neza rwose

    Gasenyi aho ibera danger n’ahaaaaaaaaaaaa..Umuzungu yahuye n’uruva gusenya pe. umuyobozi ngo babuze umwanya wo gusinya...Haaaaaaahaaaaaaaaaahaaaaaaaa.

    Ubutekamutwe.com umwera niyihangane ntakundi..

    Ndumiwe koko ngobabuze umwanya wokumusinyisha ? Gusinya bitwara amasaha angahe ?rwose abayobozi ba rayon baratubihirije isosi bayimennyemo inshishi

    Babivuze ukuri Saidat ni igikona koko atwiciye ikipe koko abantu babagabo babeshya rubanda ngo basinyishije umutoza ku 4500$ none ngo aragiye ntamasezerano ni perezida wa Rayon ariko ntitumwemera na comite ye nk’uko twemeraga iy’ubushyize.

    APR buriya iramugura tu.

    Uyu muyobozi uje muri Rayon sport ko mbona bimucanze ku munsi wa mbere? Ubu nta buyobozi burimo rwose bunaniwe nta cyo bukoze rwose. Amagambo yo barayagira ariko ibikorwa wapi. Comites ziba nyinshi noneho iyi iraduhirika burundu pe.

    noneho njyewe ibya reyon na comite yayo namayobera kbx nn nihe mwigeze mubona eqp idatsindwa nnx ubundi kunganya bivuze ko eqp yaserzerewe ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ntibizoroha p niba aribi comite ya Sadate itangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa