skol
fortebet

Ronaldo na Ronaldinho bemenyeranyije umukinnyi mwiza wa Brazil w’ibihe byose

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Abanyabigwi ba Brazil Ronaldo na Ronaldinho benshi babafata nka bami ba ruhago, nyuma y’ikiganiro kitari gito kuri televiziyo ya Globo byarangiye bemeranyije ko Ronaldo ari we mukinnyi mwiza Brazil yagize kuva ibayeho.
Ronaldo Gifaru El Fenomino na Ronaldihno ni abanya Brazil bigaruriye imitima y’abakunzi ba ruhago ku isi, benshi ntibanatinya kwerura ngo bavuge ko aribo bami ba ruhago ku isi ko ndetse n’amacenga menshi akoreshwa aribo bayahimbye.
Aba bakinnyi bombi nubwo bahagaritse gukina (...)

Sponsored Ad

Abanyabigwi ba Brazil Ronaldo na Ronaldinho benshi babafata nka bami ba ruhago, nyuma y’ikiganiro kitari gito kuri televiziyo ya Globo byarangiye bemeranyije ko Ronaldo ari we mukinnyi mwiza Brazil yagize kuva ibayeho.

Ronaldo Gifaru El Fenomino na Ronaldihno ni abanya Brazil bigaruriye imitima y’abakunzi ba ruhago ku isi, benshi ntibanatinya kwerura ngo bavuge ko aribo bami ba ruhago ku isi ko ndetse n’amacenga menshi akoreshwa aribo bayahimbye.

Aba bakinnyi bombi nubwo bahagaritse gukina bafatwa nk’abakinnyi beza iki gihugu cya Brazil cyagize ndetse n’isi yose muri rusange.

Ubwo bahuriraga mu kiganiro kuri TV Globo babajijwe ku impaka abantu birirwa bajya bavuga umukinnyi mwiza Brazil yagize hagati yabo byaje kurangira bemeranyijwe ko Ronaldo Luiz Nazario yari umukinnyi mwiza kuruta Ronaldihno.

Ronaldo yabihamije muri aya magambo "Mubyukuri kiraya gihe ninjye wari umukinnyi mwiza."

Iki cyavuyeho noneho bajya impaka ku mukinnyi mwiza wakiniye Barcelona akayifasha muri byinshi, aha ntakugorana Ronaldo yemeye ko kuri iyo ngingo Ronaldihno amurenze.

Ronaldihno yagize ati "Nkeka aho ho murenze nubwo twazikiniye twebwi ariko ninjye wayifashije cyane."

Ronaldo nta kuzuyuza yabyemeye agira ati "Birasobanutse dusubiye Camp Nou niwe wakakirwa neza kundusha, ariko impamvu nuko yayikiniye igihe kinini kundusha(imyaka itanu), mu gihe njye nayikiniye umwaka umwe gusa."

Ronaldo kandi yavuze ko igitego yatsinze kikamushimisha ari igitego yatsinze SD Compostela yo muri Espagne, ni mu gihe Ronaldihno avuga ko we icyamushimishije ari icyo yatsinze Real Madrid muri 2005

Aba bagabo babajijwe kuri Neymar bivugwa ari we urimo kugera ikirenge mu cyabo bavuze ko Neymar afite byose abanya Brazil bashaka kugira bishime ari amacenga, uburyo yirukankana umupira ku kirenge n’ibindi.

Aba bombi bazwiho kuba barakundaga kubyina indirimbo zo mu njyana ya Samba igihe babaga babonye akaruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa