skol
fortebet

Ruhago: Amatora ya perezida wa FERWAFA yegeranyijwe n’aya Perezida wa Repubulika

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateraniye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu yemeje ko amatora y’umuboyozi wa FERWAFA azaba muri Nzeri uyu mwaka aho kuba muri Mutarama 2018.
Iyi niyo ngingo yihariye umwanya munini w’iyi nama aho bamwe mu bayobozi b’amakipe batumvaga impamvu aya matora yakwimurwa akazanwa muri uyu mwaka, ariko abandi nabo bakemera bavuga nta kibazo yazanwa imbere.
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko impamvu aya matora bashaka ko ava mu kwa mbere 2018 ari (...)

Sponsored Ad

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateraniye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu yemeje ko amatora y’umuboyozi wa FERWAFA azaba muri Nzeri uyu mwaka aho kuba muri Mutarama 2018.

Iyi niyo ngingo yihariye umwanya munini w’iyi nama aho bamwe mu bayobozi b’amakipe batumvaga impamvu aya matora yakwimurwa akazanwa muri uyu mwaka, ariko abandi nabo bakemera bavuga nta kibazo yazanwa imbere.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko impamvu aya matora bashaka ko ava mu kwa mbere 2018 ari uko bigora umuyobozi mushya gutangira kuyobora FERWAFA umwaka w’imikino waratangiye ataragize uruhare mu kuwutegura.

Abayobozi bamwe b’amakipe bagaragaje impungenge z’uko byagorana kuko muri uyu mwaka aribwo n’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba, bityo ngo kuva mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwa munani hanyuma mu kwa cyenda ukajya mu ya FERWAFA byagorana.

Izi mpamvu zaje guteshwa agaciro aho abanyamuryango benshi bemeje ko amatora aba tariki ya 10 Nzeri 2017.

Ikindi cyari kitezwe ko kiza kwigirwa muri iyi nama ni ukuba hahindurwa amwe mu mategeko ya FERWAFA atavugwaho rumwe n’abanyamuryango, nk’itegeko rivuga ko uwiyamariza kuyobora FERWAFA agomba kuba amaze byibuze imyaka 3 mu buyobozi bw’ikipe runaka. Abanyamuryango babwiwe ko icyo kitari ku murongo wibyigwa

Ibi bivuze ko Murenzi Abdalah wahoze ayobora Rayon Sports akaza kuyivamo muri 2013 byavugwaga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe iri tegeko rimugonga.

Ikindi ni uko hari n’amakuru yavugaga ko uwahoze ari perezida wa FERWAFA Afande Ceasar Kayazira nawe yashakaga kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, gusa nawe akaba agongwa n’itegeko rivuga ko nta muntu wahoze mu buyobozi bwa FERWAFA urengeje imyaka 6 avuyemo wemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kereka ari mu buyobozi bw’ikipe, Afande Ceasar Kayazira akaba yaravuye muri FERWAFA muri 2005.

Iyi nama yabereye kuri Hotel Belvedere ku Gisenyi ngo ishobora kuba ari yo nama ya Nyuma mbere y’amatora bivuze ko nta kizahinduka ku mategeko yarasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa