Kigali

Rutahizamu Lukaku yasubije abakunzi ba ruhago bamwibasiye bamuhora ko abyibushye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 2249

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku yarakajwe bikomeye n’abanyamakuru bamaze iminsi bavuga ko atazakina umukino wa mbere wa Inter Milan muri Serie A kubera ko abyibushye aho yifotoje yambaye ubusa hejuru abereka ko ameze neza.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 uherutse kugurwa miliyoni 73 z’amapawundi,yeretse abamunenze ko yabyibushye ko atariko bimeze kuko yifotoje yambaye ubusa hejuru arangije abereka ko yakoze umubiri.

Lukaku akimara kwifotoza iyi foto yahise yandikaho ati “Ntabwo ari bibi ku muhungu ubyibushye.”

Lukaku wavuye nabi mu ikipe ya Manchester United aciwe akayabo k’ibihumbi 400 by’amapawundi kubera kwanga gukora imyitozo,yibasiwe n’abahoze ari abakinnyi b’iyi kipe bavuze ko abyibushye cyane.

Ikinyamakuru Corriere dello Sport cyo mu Butaliyani cyavuze ko abatoza ba Inter bababajwe n’umubiri wa Lukaku wabyibushye cyane akageza ku biro 104 kandi bifuza ko ajya munsi y’ibiro 100.


Lukaku yeretse abamunenga ko umubiri we umeze neza

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yashyikirijwe urukweto rwa zahabu rwa 6 nyuma yo guca agahigo...

Lionel Messi, Kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne,...
16 October 2019 Yasuwe: 477 0

Eden Hazard yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Real Madrid bamaze iminsi...

Rutahizamu mushya wa Real Madrid,Eden Hazard yabwiye abafana b’iyi kipe...
16 October 2019 Yasuwe: 2099 0

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric arifuza guhura n’umwana wagaragaye ku...
16 October 2019 Yasuwe: 4390 0

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 3970 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 2946 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1942 0