Rwamagana: Abasiganwa ku magare bakoze impanuka, umwe arakomereka
Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017
Mukundente, umusore ukinira Karongi Cycling Club muri Shampiyona yo gusiganwa ku magara, yakoze impanuka ikomeye ahita ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugongana n’imodoka.
Iyi mpanuka yabereye i Rwamagana aho abasiganwa bari bageze baturutse i Ngoma. Mukundente wari mu cyiciro cy’abakuru cyasiganwemo abantu 24, yari ageze kuri dos d’âne agonga imwe mu modoka iri mu irushanwa yari imbere ye.
Umunyamakuru wa IGIHE uri kumwe n’abasiganwa yatangaje ko uyu musore wari mu b’inyuma, yakomeretse ku buryo (...)
Mukundente, umusore ukinira Karongi Cycling Club muri Shampiyona yo gusiganwa ku magara, yakoze impanuka ikomeye ahita ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugongana n’imodoka.
Iyi mpanuka yabereye i Rwamagana aho abasiganwa bari bageze baturutse i Ngoma. Mukundente wari mu cyiciro cy’abakuru cyasiganwemo abantu 24, yari ageze kuri dos d’âne agonga imwe mu modoka iri mu irushanwa yari imbere ye.
Umunyamakuru wa IGIHE uri kumwe n’abasiganwa yatangaje ko uyu musore wari mu b’inyuma, yakomeretse ku buryo bukomeye ariko imbangukiragutabara ikaba yahise imutwara ku bitaro bya Rwamagana.
Iyi shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu mihanda y’i Nyamata hakinwa agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye ‘Individual Time Trial’. Aka kegukanwe na Niyonshuti Adrien ukina nk’uwabigize umwuga muri ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo na Ingabire Beatha mu bakobwa.
Ku munsi wa kabiri, abasiganwa bahagarutse i Ngoma aho baza gusoreza kuri Stade Amahoro i Remera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *