skol
fortebet

Senegal yakuye igisuzuguriro ku mugabane wa Afurika,Misiri itaha rugikubita mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Senegal yakuye igisuzuguriro ku mugabane w’Afurika mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuko yatsinze ikipe ya Pologne ibitego 2-1, mu mukino wo mu itsinda H,mu gihe Misiri yo ibaye ikipe ya mbere isezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa umukino wayo wa kabiri wo mu itsinda A n’Uburusiya ibitego 3-1.

Sponsored Ad

Abanya Afurika benshi bakomeye amashyi y’urufaya ikipe ya Senegal kuko yabashije kuba ikipe ya mbere ihagarariye Afurika yabonye amanota 3 mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya,nyuma yo gutsinda Plogne ibitego 2-1 byatsinzwe na Cionek witsinze ku munota wa 37 hanyuma Mbaye Niang ashyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 61,mu gihe igitego cy’impozamarira Pologne yagitsindiwe na Krychowiak ku munota wa 86.

Senegal yahise inganya amanota n’Ubuyapani mu itsinda H,bwatsinze ikipe ya Colombia y’abakinnyi 10 ibitego 2-1 nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe umusore Carlos Sanchez ku munota wa 3 w’umukino bigatuma Colombia itabasha kuguma mu mukino.

Mu mukino ufunze iyo kuri uyu wa Kabiri,ikipe ya Misiri yari yagaruye Mohamed Salah isezerewe rugikubita mu gikombe cy’isi kuko itsinzwe ibitego 3-1 n’Uburusiya mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A,cyane ko uwa mbere yatsinzwe na Uruguay igitego 1-0.

Misiri niyo kipe ya mbere isezerewe mu gikombe cy’isi 2018,kuko yitsize igitego ku munota wa 47 cyitsinzwe na Ahmed Fathi,Dennis Cheryshev yatsinze igitego cya kabiri cy’Uburusiya ku munota wa 59,Artem Dzyuba ashyiramo icya 3 mu gihe Mohamed Salah yatsindiye Misiri igitego cy’impozamarira ku munota wa 73.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa