skol
fortebet

Sibomana Patrick yerekeje muri Tanzania gusinyira imwe mu makipe akomeye

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Sibomana Patrick uri mu bakinnyi bakina baca ku mpande b’abahanga cyane mu Rwanda,yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania kuvugana n’ikipe ya Young Africans aho nibumvikana arayisinyira imyaka 2.

Sponsored Ad

Sibomana wari umaze amezi make akinira ikipe ya Mukura VS,arifuza kongera gukina hanze y’u Rwanda ariyo mpamvu bimuhiriye ashobora gusinyira ikipe ya Young Africans uyu munsi cyangwa mu cyumweru gitaha.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019,ahagana saa tanu n’iminota 40 z’umugoroba ni bwo Sibomana Patrick Pappy yafashe indege yerekeza muri Tanzania aho avuga ko agiye kurangiza ibiganiro amazemo iminsi n’abayobozi ba Young Africans ikunzwe cyane muri Tanzania.

Sibomana Patrick w’imyaka 22 wari umaze igihe akina mu ikipe ya Shakhtyor yo muri Belarus ikamurekura mu mpera z’umwaka ushize,yageze muri Mukura VS mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2018-2019 ayisinyira amasezerano agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa