skol
fortebet

Stade ya Huye yafungiwe amazi n’ umuriro kubera ideni RHA ibereyemo REG na WASAC

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

Stade Huye yafungiwe amazi n’umuriro kubera umwenda w’amazi n’amashanyarazi ungana na miliyoni zisaga esheshatu Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority/RHA) kibereyemo REG na WASAC.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi, ishami ryo mu Karere ka Huye, Maniraguha Jean Pierre, yavuze ko umwenda RHA ibabereyemo ari wo watumye bafunga amashanyarazi muri stade Huye.
Ati “Ideni barimo ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi cumi na bitandatu (2 016 000), ni ryo (...)

Sponsored Ad

Stade Huye yafungiwe amazi n’umuriro kubera umwenda w’amazi n’amashanyarazi ungana na miliyoni zisaga esheshatu Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority/RHA) kibereyemo REG na WASAC.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi, ishami ryo mu Karere ka Huye, Maniraguha Jean Pierre, yavuze ko umwenda RHA ibabereyemo ari wo watumye bafunga amashanyarazi muri stade Huye.

Ati “Ideni barimo ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi cumi na bitandatu (2 016 000), ni ryo ryatumye tuyafunga (amashanyarazi), dutegereje ko ‘Rwanda Housing Athaurity’ yishyura kandi twarabandikiye tubibasaba, bamara kwishyura tukongera kubasubiza umuriro.”

Umwenda w’amazi ni amafanga y’u Rwanda 4 664 612 mu gihe uw’amashanyarazi wo ari miliyoni ebyiri n’ibihumbi cumi na bitandatu (2 016 000), uwo mwenda ukaba ari fagitire zo kuva muri Gicurasi 2016 kugeza muri Mata 2017, ari na bwo amazi n’umuriro byafunzwe muri Stade Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene aganira na RuhagoYacu yari ataramenya ko Stade Huye yafungiwe amazi n’umuriro, ariko yemeza ko hari inyemeza bwishyu (Factures) zitishyuye.

Ati “Sinzi, ubwo umuntu yakurikirana akabimenya […] ariko icyo nzi ni uko hari umwenda abubatse stade bari babereyemo REG na WASAC, icyo cyo ndakizi, twagikozeho inama twemeranya ko uwo mwenda ugomba kwishyurwa, cyane ko n’ubundi imirimo yari ikirimo itararangira, ubwo abantu bareba niba yaba ari yo ntandaro.”

Yakomeje avuga ko ari ikibazo abantu bakwicara bagakemura, agakomeza anavuga ko uwo mwenda wishyuzwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), dore ko Stade Huye ikiri mu minwe y’icyo kigo kuko Akarere ka Huye katarayimurikirwa ngo kayakire ku mugaragaro.

Umuyobozi mukuru muri RHA ufite imitungo ya Leta mu nshingano ze, Serubibi Eric yabwiye Ruhagoyacu ko uwo mwenda uhari, ndetse anavuga ko barimo kubiganiraho n’akarere ngo REG na WASAC bishyurwe kandi vuba.

Ati “Turi kukiganiraho n’akarere kandi kirabonerwa igisubizo vuba.”

Mu gushaka kumenya niba nta gasigane kaba kari hagati ya RHA n’Akarere ka Huye, Serubibi yavuze ko “Tubibona kimwe kuko ni stade ikoreshwa n’Akarere ka Huye kandi ibyo birarane harimo n’ibyagiye bisigaramo kubera abayubatse ndetse n’ibindi bya kera, ni yo mpamvu hariho ibyo biganiro kandi turi gushaka uburyo byakemuka kuko n’ubundi bibangamiye ikoreshwa ry’iriya stade.”

Gufungirwa amazi n’umuriro kwa Stade Huye ni byo byatumye ubwo Mukura VS yari igiye kwakira AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze kujya mu rwambariro kubera ko hari umwijima ukabije, bagahitamo kwambarira muri stade aho bamwe batebyaga bavuga ngo “Twambariye ku gasozi.”

Stade Huye yahoze ari “Imbehe ya Mukura” mbere y’itariki ya 17 Mata 2011, ubwo uwari Minsitiri wa Siporo n’Umuco, Mitari Protais yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka Stade Huye.

Kuva iyo mirimo yatangira, Stade Huye yagiye igira ibibazo bitandukanye birimo inyigo idahwitse ndetse n’ibindi byatumye idindira, ku buryo gushyiraho ikibuga “Terrain synthetique) byarangiye muri Mata 2012, ariko imikino ya CHAN2016 ikarinda itangira imirimo yo kubaka iyo stade itararangira, ari na byo bikiri kuyikurikirana muri uyu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa