skol
fortebet

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y’amahano iheruka kuhakorera

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo umukinnyi wayo Tresor Mputu yakubitaga umusifuzi w’umunya-Ethiopia,yongeye gutumirwa muri CECAFA Kagame Cup uyu mwaka kugira ngo isimbure amakipe yo muri Tanzania yateye inyoni amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Sponsored Ad

Byamaze kwemezwa ko ikipe ya TP Mazambe yemeye kwitabira irushanwa rya CECAFA nk’ikipe ya gatatu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitaryitabira nyuma ya AS VITA Club, Daring Motambe Pembe [DCMP].

Irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup, rizabera i Kigali tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.

TP Mazembe igiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya 3, yaherukaga kwitabira CECAFA muri 2010 ubwo yatezaga imvururu mu mukino yakinaga na APR FC muri CECAFA Kagame cup kuri sitade Amahoro,bikarangira abakinnyi bayo banze gusubira mu kibuga kubera icyemezo cy’umusifuzi batishimiye, ndetse bituma uwitwa Mputu akubita uyu musifuzi imigeri mu gatuza,bimuviramo guhagarikwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) umwaka wose adakina.

Umuyobozi wa TP Mazembe, Moïse Katumbi, yatangarije urubuga rwayo rwa internet ko yishimiye ko ikipe yatumiwe muri CECAFA Kagame Cup yahujwe no kuba u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amakipe arimo Azam FC ifite iki gikombe na KMC FC niyo azahagararira Tanzania muri iki gikombe yiyongera kuri TP Mazembe, AS Vita , DCMP zo muri RDC,KCCA FC (Uganda)ziziyongera ku bindi bigugu birimo Zesco na Gor Mahia.U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Rayon Sports, APR FC na Mukura VS.Andi makipe yitezwe n’ayo mu bihugu nka Somalia,Burundi,Eritrea, Djibouti, Ethiopia,Sudan na Sudan y’Amajyepfo.



TP Mazembe yemeye kongera kwitabira CECAFA I Kigali nyuma yo kuhakubitira umusifuzi

Ibitekerezo

  • Nonese niba dukoresha inama i Kigali abayobozi bu Burundi ntibaze kubera ikibazo cy’umutekano wabo murumva ikipe yabo izaza? Kimwe na Uganda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa