skol
fortebet

"Tugomba gusubiza ishema Rayon Sports dutwara ibyo bikombe." Masudi Djuma

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika amaso ayahanze ku gikombe cy’Amahoro na shampiyona avuga ko agomba kubitwara agahoza abafana ba Rayon Sports amarira.
Rayon Sports yatangiye imikino nyafurika ifite intego yari ukugera mu mikino y’amatsinda, ntibyaje kuyihira ubwo yasezererwaga ku mukino wagombaga kuyigeza mu matsinda na Rivers United ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Nyuma yo gusezererwa muri iyi mikino umutoza Masudi Djuma avuga (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika amaso ayahanze ku gikombe cy’Amahoro na shampiyona avuga ko agomba kubitwara agahoza abafana ba Rayon Sports amarira.

Rayon Sports yatangiye imikino nyafurika ifite intego yari ukugera mu mikino y’amatsinda, ntibyaje kuyihira ubwo yasezererwaga ku mukino wagombaga kuyigeza mu matsinda na Rivers United ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.

Nyuma yo gusezererwa muri iyi mikino umutoza Masudi Djuma avuga ko bagomba gusibiza Rayon Sports agaciro batwara igikombe cy’Amahoro na Shampiyona.

Ati “Intego ya Confederation Cup irarangiye uno munsi, dufite shampiyona, dufite amanota 11 yacu tugomba kurinda, hari igikombe cy’Amahoro, tugomba gusubiza ishema Rayon Sports dutwara ibyo bikombe, iyo niyo ntego yacu nka Rayon Sports, igikombe cy’Amahoro kigiye gusimbura Confederation Cup.”

Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 24, ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona na manota 55 irusha APR FC ya kabiri amanota 5, gusa iyi kipe ya Rayon Sports ifite imikino 2 y’ibirarane itarakina. Iyo urebye imikino isigaye n’imaze gukinwa ikipe ya Rayon Sports niyo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona, naho igikombe cy’Amahoro cyo kiracyari mu ntangiriro ntiwapfa kwemeza niba izagitwara n’ubwo iri mu makipe ahabwa amahirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa