Kigali

Tuyisenge Jacques yanenze bamwe mu bafana b’Amavubi bakoze igikorwa kigayitse

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 4604

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Tuyisenge Jacques yanenze bikomeye bamwe mu bafana b’ikipe y’igihugu Amavubi bavugirije induru myugariro Manzi Thierry ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Rwatubyaye Abdul mu mukino baraye banyagiyemo Seychelles ibitego 7-0.



Tuyisenge yabwiye abanyamakuru ko anenga bamwe mu bafana bakomereye myugariro Manzi Thierry kubera babitewe n’inzika bamufitiye nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeza muri APR FC abibutsa ko iyo baje mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ndanenga akantu kamwe bamwe mu bafana.Hari aho Manzi Thierry yinjiye mu kibuga nari ku ruhande rumwe nabo, hari bake numvise bamuvugiriza induru.Ibyo ntitubishaka mu ikipe y’igihugu,ibya clubs tubisige ku ruhande.Dufatanye nk’Abanyarwanda,ibyiza twagezeho tubyishimire twese.”

Tuyisenge yatunze agatoki aba bafana kuko bazanye iby’intambara y’amakipe yabo mu ikipe y’igihugu kandi bidakwiriye,aboneraho kubasaba kujya babireka bagasenyera umugozi umwe mu gushyigikira ikipe y’igihugu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Emery Bayisenge yavunikiye mu myitozo ya mbere Amavubi yakoze yitegura...

Mu myitozo ya mbere ya mbere Amavubi yakoreye I Maputo yitegura Mozambike...
13 November 2019 Yasuwe: 939 0

Maria Sharapova ukundwa na benshi ku isi mu mukino wa Tennis ari mu...

Umurusiyakazi ukina umukino wa Tennis,Maria Sharapova,ari mu biruhuko mu...
13 November 2019 Yasuwe: 1188 0

Amavubi yatembereye ku nyanja y’Ubuhinde ananura amaguru azakoresha ahangana...

Amavubi yageze muri Mozambike ku munsi w’ejo saa munani n’igice za Kigaliari...
12 November 2019 Yasuwe: 3099 0

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 4866 0

Neymar Jr yasohokanye umukobwa w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 4264 2

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 5724 0