skol
fortebet

Umukobwa watwaye umutima Neymar Jr akamutera gutandukana n’ umukunzi we yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil witwa Giovanna Lancellotti w’imyaka 25 usanzwe ari umukinnyi wa filimi muri Brazil,yaciye ibintu nyuma y’aho bimenyekanye ko ariwe watumye Neymar aca inyuma umukunzi we Bruna Marquezine bagatandukana.

Sponsored Ad

Giovanna Lancellotti umaze iminsi mu mujyi wa London,ni umwe mu bakinnyi ba filimi bakomeye muri Brazil ndetse bakundwa na benshi mu bagabo kubera uburanga bwe buhebuje.

Neymar Jr yatandukanye na Marquezina mu kwezi gushize

Byavuzwe ko uyu mukobwa ariwe watwaye umutima Neymar,bituma atandukana na Bruna Marquezine bari bamaze iminsi bakundana.

Neymar yivuyemo ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram wavugaga ko ari mu mujyi wa London,uyu mukinnyi nawe amumenyesha ko ariho ari ari kwitegura umukino wa gicuti wa Brazil na Uruguay.

Neymar na Lancellotti ntibarashyira hanze iby’urukundo rwabo gusa ibinyamakuru byemeje ko bamaze iminsi bateretana.

Lancellotti yahakanye ko akundana na Neymar gusa avuga ko ari inshuti bisanzwe ndetse bamaze imyaka 10 baziranye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa