skol
fortebet

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus yarokokeye ku kaburembe

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu irushanwa rya UEFA Champions League yahoze ibereye umwami aho yaraye igaragaje urwego rwo hasi cyane inyagirirwa I Paris na PSG ibitego 3-0.

Sponsored Ad

Real Madrid itagihumeka intsinzi nkuko yahoze, yaherukaga muri iri rushanwa inyagirwa bikomeye na Ajax yayitsinze ibitego 4-1 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza,yongeye kwerekwa ko igifite akazi kenshi ko gukora kugira ngo yiyubake nyuma yo gutsindwa irushwa cyane na PSG.

Imbere y’abakunzi bayo PSG yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Angel Di Maria wahawe umupira na Bernat aroba umunyezamu Courtois wari uhagaze nabi.

Real Madrid itakigira hagati hakomeye,yakomeje guhuzagurika cyane bituma itsindwa igitego cya 2 ku munota wa 33 na Di Maria ku mupira mwiza yahawe na Idrissa Gana Gueye wahaye akazi gakomeye abakinnyi bo hagati ba Real Madrid.

Nubwo Real Madrid yaburaga abayobozi b’ubwugarizi bwayo barimo Sergio Ramos na Marcelo,ntiyigeze nibura igerageza guhangana na PSG,cyane ko na Eden Hazard wari witezwe yari hasi cyane.

PSG yakomeje kuyobora umukino kugeza ubwo ku munota wa 91 yabonaga igitego cyatsinzwe na Thomas Meunier ku mupira mwiza yahawe na Juan Bernat bazamukanye bakoze Contre attack.

Nyuma y’umukino Zidane yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye kuri Real Madrid ari amakosa ya buri wese ndetse ko nta mukinnyi wakoze ibyo yagombaga gukora.

Ku rundi ruhande Juventus ya Cristiano Ronaldo yarokokeye ku kaburembe kuko nyuma yo gutsinda ibitego 2 yaje kubyishyurwa na Atletico Madrid mu minota ya nyuma ndetse yari igiye gutakaza uyu mukino yayoboye igihe kinini.

Juventus yatangiye igice cya kabiri ishyiramo igitego cya mbere ku munota wa 48 nyuma y’ishoti rikomeyeJuan Cuadrado yatereye mu rubuga rw’amahina umunyezamu Oblak asanga umupira mu rushundura hanyuma bidatinze ku munota wa 65 Blaise Matuidi ashyiramo igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Alex Sandro.

Juventu ikimara gutsinda ibi bitego yahise itangira kuva mu mukino hanyuma Atletico Madrid irayisatira karahava ari nabwo yaje kuyishyura ibi bitego byombi.

Ku munota wa 70 Stefan Savic yafunguye amazamu ku mupira yatsindishije umutwe uturutse kuri coup franc yatewe neza na Koke hanyuma ukubita ku mutwe wa Gimenez,usanga Savic mu izamu awusongamo.

Juventus yakomeje gusatirwa cyane bituma ku munota wa 90 itsindwa igitego cya kabiri na Hector Herrera n’umutwe nyuma yo koloneri nziza yatewe na Kieran Trippier.

Ku munota wa nyuma Cristiano Ronaldo utigaragaje muri uyu mukino yacenze abakinnyi batatu ba Atletico Madrid asigarana n’umunyezamu ateye umupira ujya hanze.

Ku rundi ruhande ikipe ya Tottenham yitwaye nabi kuko yabonye ibitego 2-0 hakiri kare ibifashijwemo na Harry Kane kuri penaliti na Lucas Moura hanyuma iza kubyishyurwa na Daniel Podence na Mathieu Valbuena nawe kuri penaliti.

Manchester City yitwaye neza inyagirira Shakhtar Donatsk iwayo ibitego 3-0 byatsinzwe na Mahrez,Gundogan na Gabriel Jesus mu gihe na Bayern yatsinze Crvena Zvezda ibitego 3-0 bya Kingsley Coman,Lewandowski na Thomas Muller.Dynamo Zagreb yandagaje Atlanta iyinyagira 4-0,Club Bridge inganya 0-0 na Garatasaray mu gihe Leverkusen yatsindiwe iwayo ibitego 2-1 na Lokomotiv Moscow.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa