skol
fortebet

Ulimwengu Jules yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports nyuma yo guhusha penaliti kuri Bugesera FC

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Jules Ulimwengu yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports yaraye atengushye ubwo yahabwaga penaliti ku munota wa 55 w’umukino baraye bakinnye na Bugesera FC akayitera mu maboko y’umunyezamu.

Sponsored Ad

Ulimwengu ukomeje kugaragaza ko nta buhanga afite mu gutera penaliti,yaraye ateye penaliti iciriritse muri uyu mukino,umunyezamu wa Bugesera FC,Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolini awufata bitamugoye.

Ulimwengu yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram,asaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports bababajwe n’uko yahushije penaliti ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo kuyigeramo.

Yagize ati “Nsabye imbabazi ikipe yanjye kubera ibyabaye uyu munsi,mumbabarire cyane.Ndabakunda cyane bafana mumbabarire cyane.”

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batanze ibitekerezo kuri iyi post ya Ulimwengu,bavuze ko batamurenganya bibaho mu mupira, ariko bamusaba kwitoza gutera penaliti biruseho cyangwa se akazirekera abandi babishoboye.

Nubwo Ulimwengu yahushije penaliti,ntiyacitse intege kuko ku munota wa 76 yikosoye atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura cyatumye akomeza kuyobora abatsinze byinshi na 12.

Iyi ni penaliti ya kabiri rutahizamu Jules Ulimwengu yahushije nyuma y’iyo yahushije, Rayon Sports ikina na Sunrise FC ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona,warangiye Rayon Sports inganyije na Bugesera FC,biyibuza amahirwe yo gukura APR FC ku mwanya wa mbere by’agateganyo,kuko igize amanota 44 mu gihe uyu mukeba wayo ayoboye shampiyona n’amanota 45 mbere y’umukino azakina na Etincelles FC ku munsi w’ejo.


Ulimwengu yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports nyuma yo guhusha penaliti mu mukino wa Bugesera FC

Ibitekerezo

  • Nage gusabimbabazi igare yarwaniraga penalty ashak’iki kandi aziko atajya azitsinda!!!! Ritanga cg Kakure ko bari bahari iyo ayibaha. akina na frws abafana baba bishyuye binjira kureba match 3000frws ni menshi cyane.

    Ikibazo jyewe mbona gifite umutoza utarabona ko uriya musore ajya gutera penalty afite igihunga cyijyanye na pressure y’abafana benshi ataramenyera no gushaka kuzarangiza Shampiyona ariwe watsinze ibitego byinshi. Natukure kuri penalty kuko abo kuzitera barahari maze abanze ashyire umutima mu gitereko!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa