skol
fortebet

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga yavuze ko agiye gukora Lionel Messi muto

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Arcadi Navarro, yavuze ko ashobora gukora gukora undi muntu umeze nka Messi akoresheje ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Uyu muhanga mu byerekekeye Science ukora mu kigo cyitwa European Genome-Phenome Archive, yavuze ko yakora undi mukinnyi umeze nka Messi akoresheje ubuhanga budasanzwe afite mu bijyanye na Science.

Arcadi yabwiye Radio yitwa Cadena SER ko ashobora kuzakora uni muntu uzavuka ameze nka Messi ndetse afite ubuhanga budasanzwe mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Nibyo Messi wundi yaremwa hakoreshejwe ubuhanga bidasanzwe.Twakora ikindi kiremwa kimeze nka Messi,gisa neza n’impanga ye bikamera nkaho abana babiri b’impanga bavukiye rimwe tugakonjesha umwe imyaka 20 cyangwa 30.”

Hari ugushidikanya gukomeye mu bantu ko uwo Messi wakorwa ataba ameze nk’uriho kubera ubunararibonye afite ndetse n’abantu bamukikije.

Ibitekerezo

  • Scientifically,ibyo birashoboka cyane hakoresheje techniques bita "Cloning" (Clonage mu gifaransa).Mwibuke ya ntama yitwaga Dolly batumye ivuka isa n’indi,bakoresheje Cloning muli 1996 mu gihugu cya Australia.Gusa nyuma yaho,Scientists batinye gukorera Cloning ku bantu kubera ingaruka zikomeye byatera.Ibi bijye bitwibutsa ko,kuba Imana yarakuye Eva mu igufwa rya Adamu,ari ibintu bishoboka cyane ku Mana ishobora byose yitwa Yehova.Nta kintu kiyinanira.Urugero,icyo ishatse gukora cyose iragikora nta kabuza.Niba yarasezeranyije abantu bayumvira yuko bazaba muli paradizo,nta kabuza izabikora.Nkuko dusoma muli Ibyakozwe 17:31,yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kuli uwo munsi kandi,izazura abantu bose bapfuye bayumvira,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa