skol
fortebet

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore we

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United kubera gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0,Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo.

Uyu mugabo w’imyaka 26,yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley.

Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.

Aurier n’uyu mugore we usanzwe ari umunyamakuru kuri TV,bateye urusaku mu masaha y’ijoro ryo kuwa Gatandatu bituma polisi yitabazwa ijya gufunga uyu mugabo.

Serge Aurier ni umwe mu bakinnyi badashobotse kuko agikina mu Bufaransa mu ikipe ya PSG,yagiye akurikiranwaho guhohotera abantu barimo na polisi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa