skol
fortebet

Umukinnyi wa Sierra Leone yahohotewe n’abafana azira guhusha penaliti ku munota wa nyuma

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Umaru Bangura usanzwe ari kapiteni wa Sierra Leone yahushije penaliti ku munota wa nyuma bituma iyi kipe isezererwa na Liberia ku bitego 3-2 mu mikino yombi,byatumye abafana batera urugo rwe bamenagura amadirisha n’inzugi.

Sponsored Ad

Uyu kapiteni wa Sierra Leone yahushije iyi penaliti yari gutuma iki gihugu gikomeza mu matsinda yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Qatar 2022.

Bangura ukina muri FC Zurich,akimara guhusha iyi penaliti,abafana ba Sierra Leone bararakaye bikomeye,bahita bajya ku mbangukiragutabara yari ku kibuga bayimena ibirahure,abandi banzika berekeza mu rugo rw’uyu mukinnyi batera amabuye inzu ye bayimena amadirisha n’inzugi.

Aba bafana bahise basohora n’indirimbo yo gutuka uyu mukinnyi nyuma yo kwangiza iyi nzu ye iri mu mujyi wa Freetown.

Bangura yabwiye BBC ati “Numwe mu minsi mibi cyane nagize mu buzima bwanjye.Ubu sinshobora kujya hanze kuko sinari niteze ubu bugome nakorewe.Nakoze akazi kanjye nka kapiteni mfata iriya penaliti yo ku munota wa nyuma.Ndababaye cyane ariko ndashaka kongera kubasaba imbabazi,bambabarire.”

Iyo Bangura aza kwinjiza iriya penaliti,Sierra Leone yari kubona itike yo kwerekeza mu matsinda kuko yari kunganya ibitego 3-3 na Liberia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa