skol
fortebet

Umukinnyi yakubiswe n’umurabyo ubwo yari mu kibuga bitera ubwoba bagezi be [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Henrique, ukinira ikipe yabatarengeje imyaka 20 ya Agua Santa muri Brazil, yatabawe n’abaganga ubwo yakubitwaga n’umurabyo ari mu kibuga mu mukino bahuraga na Atletico Mineiro.

Sponsored Ad

Henrique akimara gukubitwa n’uyu murabyo yikubise hasi ata ubwenge abaganga bazana imbamgukiragutabara mu kibuga ngo barebe uko bigenze gusa yaje kuba muzima.

Ubwo aya makipe yarimo atana mu mitwe,imvura nyinshi yarimo inkuba n’imirabyo yaguye cyane biviramo uyu musore gukubitwa n’umurabyo wamutuye hase agatabarwa n’abaganga.

Abakinnyi bose bahise bahagarika umukino basaba ubufasha umusifuzi ngo awuhagarike,arabyanga urangira Atletico Mineiro itsinze igitego 1-0.

Nubwo uyu mukinnyi Henrique yashtizwe mu mbangukiragutaba ameze nabi,yaje kuzanzamuka,yongera kugenda bitabaye ngombwa ko bamujyana kwa muganga.

Iyo umurabyo ukubise umuntu bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye zirimo kwangirika bimwe mu bice by’imbere by’umubiri n’ubwonko ntibukore neza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa