skol
fortebet

Umunyezamu Bashunga Abouba yatewe n’abagizi ba nabi nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports,Bashunga Abouba yatewe n’abagizi ba nabi batanu,batera amabuye menshi ku nzu ye ,bamena ibirahure 2,gusa ku bw’amahirwe nta muntu mu bagize umuryango we wahakomerekeye.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu washinjwe n’abakunzi ba Rayon Sports kubatsindisha ibitego 2 baraye batsinzwe na APR FC,bamwe muri bo bateye urugo rwe saa munani z’ijoro, batera amabuye menshi ku nzu ye bagamije kumugirira nabi ariko Imana ikinga ukuboko

Amakuru agera ku Umuryango ni uko aba bafana bari bariye karungu batishimiye uyu munyezamu Bashunga utahiriwe n’umukino wo ku munsi w’ejo,kuko yagize uruhare mu bitego 2-1 batsinzwe na APR FC, harimo icyo ku munota wa nyuma cyashenguye bikomeye aba bafana niko kujya ku rugo rwe , bamena ibirahure 2 by’inzu nyuma y’amabuye menshi bateye, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahakomerekeye.

Bashunga usanzwe azwiho gukunda Rayon Sports bikomeye,yarayitangiye ubwo yari ikeneye umunyezamu ku buryo bukomeye mu mikino ya CAF Confederations Cup areka umushahara mwiza yahabwaga na Bandari FC aza kuyikinira ariko abafana bayo ntibabihaye agaciro bateye urugo rwe bashaka kumugirira nabi kubera ko atahiriwe n’umukino wa 8 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC y’abakinnyi 10.

Nyuma y’umukino,Bashunga yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports kuba atabashije kubafasha gutsinda ndetse avuga ko ku gitego cya kabiri yasohotse cyane kubera ko ikipe yasatiraga,bituma Rusheshangonga amuroba.

Yagize ati "Bsr mbandikiye mbasaba imbabazi pe nanjye ndaye nabi birenze uko mubyumva pe gsa mumbabarire nagize pressure yo gushaka gutsinda pe nigira imbere numvaga bitashoboka gusa sinabona uko mbasobanurira pe mumbabarire kbs ndabasabye pe twishimanye ibihise munambabarire kuba mbaraje nabi very sorry nabari kuntuka ndabumva gusa sorry".



Bashunga ntiyahiriwe n’umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona kuko yatewe n’abagizi ba nabi

Ibitekerezo

  • Kuva Bashunga yagera mu izamu rya Rayon kuba inatsinda biratangaje kuko arikurura nta quality or acrobatic ability of goalkeeper yigirira judgement ze iyo umupira uje ziratangaje muzongere murebe neza Match ya Enyimba iya Kiyovu none Apr
    Igihagararo cg kwirebesha igitsure ntibikora mu kibuga Rayon ihise ibura igikombe n’ibifaranga yakoresheje

    Football ni nzinza kandi ni mbi.Urugero,hari abantu biyahura kubera Football.Tekereza ibihumbi by’aba Rayons baraye badasinziriye.Ntitukagire Umupira Ikigirwa-Mana.Ngirango mujya mubona Abakinnyi ukuntu basenga mu kibuga.Biriya nyacyo bivuze.Ntabwo Messi na Ronaldo batsinda kubera gusenga.Ahubwo batsinda kubera "ubuhanga".Ikindi kandi,ntabwo Imana yumva abantu bose basenga.Iyo ukora ibyo itubuza,urugero gusambana,ntabwo Imana ikumva.Soma Yohana 9:31.Kandi birazwi ko Abakinnyi hafi ya bose basambana,kubera ko abakobwa babakunda ngo ni aba Stars.
    Niba dushaka ko imana yumva amasengesho yacu,twe guheranwa n’ibyisi gusa,ahubwo dushake cyane ubwami bw’imana nkuko Yesu yasize abidusabye muli Matayo 6:33.

    ABANTU bakoze ibi ndabagaye cyane ,bagomba kumenya ko biriya bibaho kandi ndabona atari aba sportif.kuko gutsindwa ntago bivuze ko championa irangiye ,ahubwo dukwiriye gukora cyane kugirango turusheho gutsinda indi mikino isigaye.bashunga nawe ntago yanze ibirori cyangwa ibyishimo iyo aza gusinda cyangwa tukaganana amanota rero ntimuzongere uwo muco ni mubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa