skol
fortebet

Umusore watakaje miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ase na David Beckham yahuye n’uruva gusenya

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusore w’Umwongereza w’imyaka 21, Jack Johnson, waciye ibintu kubera gutakaza akayabo k’ibihumbi 20 by’amapawundi kugira ngo ase na kabuhariwe David Beckham, arembeye mu bitaro nyuma y’aho inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro none ubu ntaho kuba afite.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 21 yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ko yakoze ibishoboka byose aribagisha kugira ngo ase n’icyamamare David Beckham wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu gikombe cy’isi 2006,yari ahiriye mu nzu y’iwabo Imana ikinga ukuboko.

Ku wa kane w’iki Cyumweru nibwo uyu musore wabaye icyamamare kubera kwibagisha kugira ngo ase na Beckham,yasohowe mu nzu iri gushya kubera amashanyarazi.

Inzu y’uyu musore yahiye ihiramo n’ibyo yari atunze byose ndetse kuri ubu ntaho kuba afite nubwo yashoye aka kayabo yibagisha.

Uyu musore yari asanzwe afite amadeni menshi none yagize n’ikibazo inkongi y’umuriro itwika buri kimwe yari atunze,nawe yari ahasize ubuzima.



Jack watakaje akayabo ngo ase na Beckham yari ahiriye mu nzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa