skol
fortebet

Umutoza mushya wa Rayon Sports yavuze icyo irusha amakipe akomeye mu Bwongereza

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports, Mathurin Ovambe Olivier umaze gutoza imikino 2 ya CECAFA Kagame Cup ayitsinda,yavuze ko urukundo abafana ba Rayon Sports bakunda ikipe yabo ruruta kure cyane urwo abafana bo mu Bwongereza bakunda amakipe yabo.

Sponsored Ad

Ibi uyu mutoza ukomoka muri Cameroon ariko wabaye igihe kinini mu Bwongereza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsinda ikipe ya Atlabara ibitego 2-0 ahita akatisha itike ya ¼ cy’irangiza.

Yagize ati “Natoje mu Bwongereza muri sitade biba bishyushye kubera abafana, gusa aba Rayon Sports barihariye ni aba mbere nta handi ndababona ni aba mbere."

Umutoza Ovambe Olivier avuka muri Cameron ariko afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, akaba yaranyuze mu makipe yo mu Bwongereza nka Aston Villa na Derby County. Amaze gutoza Rayon Sports imikino 2 ya CECAFA Kagame Cup yose ayitsinda, harimo uwa TP Mazembe yatsinze 1-0 na Atlabara yaraye atsinze 2-0.

Ovambe yavuze ko urukundo rw’abafana ba Rayon Sports rumuteye igitutu ariko ngo yakimenyereye kuko ahora ashaka intsinzi.


Umutoza Mathurin Ovambe yavuze ko urukundo abafana ba Rayon Sports bakunda ikipe yabo rurenze cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa