skol
fortebet

Umutoza w’Amavubi Mashami yatangaje abakinnyi 23 azajyana muri Cote d’Ivoire

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent,yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azakoresha ku mukino wa nyuma wo mu itsinda H ryo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019.u Rwanda rwamaze gusezererwamo.

Sponsored Ad

Mashami ushaka gutsindira Cote d’Ivoire iwayo kugira ngo aheshe ishema u Rwanda yamaze guhamagaraga abakinnyi 23 arurirana nabo indege mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Werurwe 2019.

Umutoza mukuru w’Amavubi,Mashami Vincent, yabwiye itangazamakuru ko afite ikipe nziza imuha icyizere cyane ko abakinnyi bakina hanze yahamagaye bose bahari.

Mashami yavuze ko nubwo hari abakinnyi baje bakerewe,yizeye ko imyitozo ya nyuma bazakorera muri Cote d’Ivoire izaba yuzazanya n’iyo bamaze iminsi bakora.

Umukino wa Amavubi na Cote d’Ivoire uteganyijwe kuba ku itariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Stade Bouaké yakira abantu ibihumbi 35.

Abakinnyi 23 Mashami yajyanye muri Cote d’Ivoire:
Abazamu:
Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC),Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) na Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)

Abakinnyi basigaye barimo Buteera Andrew urwaye,Amran Nshimiyimana (APR FC), Iragire Saidi (Mukura VS), Hussein Habimana (Rayon Sports).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa