skol
fortebet

Umutoza wa Chelsea yatangaje abakinnyi babiri bakomeye yifuza ko basohoka muri Chelsea

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Maurizio Sarri,yatangaje ko abakinnyi be bakomeye babiri barimo Danny Drinkwater na Victor Moses bakwiriye kwishakira andi makipe kuko nta mwanya yababonera mu ikipe ye.

Sponsored Ad

Sarri yabwiye abanyamakuru ko aba bakinnyi bari bakomeye ku bwa Antonio Conte, batashoboye kwinjira mu mikinire ye bityo bakwiriye kwishakira ahandi berekeza bakabona umwanya wo gukina bihagije.

Yagize ati “Drinkwater ashoboye gukina mu kibuga hagati iyo uri gukinisha abakinnyi babiri.Namubwiye uko mbona ibintu mu mezi abiri ashize.Moses ni umukinnyi uca ku mpande agaruka kugarira ntabwo ari umu winger cyangwa umukinnyi w’inyuma.Bakwiriye gukora cyane ariko uko bigaragara baratandukanye.”

Drinkwater ntarabasha gukina umukino n’umwe muri Chelsea,mu gihe Victor Moses yinjiye mu kibuga asimbuye inshuro 2 gusa muri Premier League,byatumye Sarri atangaza ko aba bombi bakwishakira aamkipe.


Sarri arifuza ko Moses na Drinkwater bagurishwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa