skol
fortebet

Umutoza wa Manchester United yatunguye benshi kubera ibyo agiye gukorera Paul Pogba

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’agateganyo wa Ole Gunnar Solskjaer,yasingije bikomeye umukinnyi Paul Pogba,ahishura ko ari umuyobozi muri bagenzi be ndetse agiye kuzamusubiza icyubahiro cyo kuba kapiteni wungirije.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko ikipe ya Manchester United yubakiye kuri Paul Pogba ndetse mu minsi iri imbere ashobora kuzamugira kapiteni.

Kuva Ole Gunnar Solskjaer yaba umutoza w’agateganyo wa Manchester United,Pogba yagarutse mu bihe byiza atsinda ibitego ndetse afasha Marcus Rashford kuzamura umubare w’ibitego kubera imipira amaze kumuha.

Ole Gunnar Solskjaer yabwiye abanyamakuru ko kuva yamenya Pogba afite impano yo kuyobora bagenzi be ndetse afite ubuhanga budasanzwe.

Yagize ati “Yashobora kuyobora bagenzi be kuko kuva namumenya yangaragarije ko yaba umuyobozi.Agira ishyaka,azi kwemeza abantu,mwarabibonye mu Bufaransa,akunda gutsinda kandi yita ku bintu.

Manchester United irasura Arsenal uyu munsi mu mikino ya FA Cup gusa ntiraba ifite abakinnyi barimo Chris Smalling, Marcos Rojo na Marouane Fellaini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa