skol
fortebet

Umutoza wa Vision FC abona hakwiye kubaho igikombe cy’Amahoro cyo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Vision FC abona imitegurire y’igikombe cy’Amahoro idahwitse, uburyo bafata amakipe yo mu cyiciro cya mbere bakayahuza nayo mu cya kabiri kandi babizi neza ko atanganya ubushobozi, ku bwe abona hakwiye kubaho igikombe cy’Amahoro cyo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icyo mu cyiciro cya mbere.
Nyuma gusezererwa n’ikipe ya APR FC muri 1/16 ibatsinze ibitego 4-0 mu mikino yombi, umutoza Yves avuga ko bigoranye kuba ikipe yo mu cyiciro cya kabiri kuba yarenga iki cyiciro bitewe n’uko (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Vision FC abona imitegurire y’igikombe cy’Amahoro idahwitse, uburyo bafata amakipe yo mu cyiciro cya mbere bakayahuza nayo mu cya kabiri kandi babizi neza ko atanganya ubushobozi, ku bwe abona hakwiye kubaho igikombe cy’Amahoro cyo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icyo mu cyiciro cya mbere.

Nyuma gusezererwa n’ikipe ya APR FC muri 1/16 ibatsinze ibitego 4-0 mu mikino yombi, umutoza Yves avuga ko bigoranye kuba ikipe yo mu cyiciro cya kabiri kuba yarenga iki cyiciro bitewe n’uko iyo bamaze gukuranwamo hagati yabo(amamipe yo mu cyiciro cya kabiri) bakagera muri 1/16 bahita babahuza nayo mu cyiciro mbere n’ubwo bavuga ko habaho tombora ngo we ntayo arabona aho yanatanze urugero ku gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, ngo uretse kumva ngo azahura na APR FC ntazi aho tombora yabereye kandi ngo n’ubuyobozi bwe ntibwayigiyemo.

Ati “Uburyo bategura imikino ntago byakorohera ikipe yo mu cyiciro cya kabiri kurenga iki cyiciro, kuko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri iyo amaze gukuranwamo bahita bayahuza nayo mu cya mbere kandi batananganya ubushobozi, barabizi ko badusabye gukinisha abakinnyi batarebgeje imyaka 20, rero kuzana uwo mwana agakina n’abamenyereya amarushanwa nta musaruro yaguha. Baravuga ngo haba tombora, nk’ubu uretse kumva ngo twatomboye APR FC sinzi aho iyo tombora yabereye, njyewe numva bareka hakaba igikombe cy’Amahoro cyo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyo mu cyiciro cya kabiri.”

Uyu mutoza kandi asaba ko babareka mu cyiciro cya kabiri bagakinisha abakinnyi bashaka ntabyo kubabwira ngo bakinishe abatarengeje imyaka 20 ngo kuko n’ubundi iyo ikipe izamutse mu cya mbere ihita ibareka igashaka abandi bamenyereye amarushanwa, yumva ko bashyiraho icyiciro cya gatatu kikaba aricyo gikinwamo n’abatarengeje imyaka 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa