Kigali

Umuvandimwe wa Paul Pogba yacanye umuriro mu binyamakuru kubera ibyo yatangaje kuri gahunda ya murumuna we yo kwerekeza muri Real Madrid

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 3973

Umuvandimwe wa Paul Pogba witwa Mathias Pogba yavuze ko uyu mukinnyi wa Manchester United agifite gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ndetse ngo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizarangira uyu musore yamaze kuyigeramo.

Kuwa 02 Nzeri uyu mwaka nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungwa ariyo mpamvu Mathias Pogba yatangaje ko mu kwezi gutaha azaba ari muri Real Madrid.

Yagize ati “Paul arashaka kugenda.Ntabwo yakora buri kimwe muri United.Umukinnyi Zidane abura ni Paul kandi ntabwo Florentino yananirwa kumusinyisha.Sinabizeza ko Paul azaguma muri Manchester United.kugeza kuwa 02 Nzeri ibintu biracyashoboka.Madrid ikeneye umupira mwiza n’ibyishimo Paul azana.”

Mu minsi ishize Paul Pogba yatangaje ko ashaka kujya gushakira ihangana ahandi ndetse ko nta mukinnyi numwe utifuza gukina muri Real Madrid.

Pogba wakinnye mu mukino United yanyagiye Chelsea FC ibitego 4-0 ndetse atangamo umupira wavuyemo igitego cya Rashford,yatangaje ko ahazaza he hakirimo ikibazo ndetse nawe ategereje uko bizagenda.

Manchester United yabwiye Real Madrid ko niba ikeneye Paul Pogba igomba kwishyura miliyoni 150 z’amapawundi kugira ngo imubone


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo kubura FIFA The Best yatumye...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo waraye abuze amahirwe yo kwegukana...
24 September 2019 Yasuwe: 1484 0

Abo Tuyisenge Jacques na Mashami Vincent batoye muri FIFA The Best Award...

Mu ijoro ryakeye nibwo haraye hatangajwe umukinnyi wahize abandi mu mupira...
24 September 2019 Yasuwe: 1030 0

Lionel Messi niwe wabaye umukinnyi w’umwaka wa FIFA [AMAFOTO]

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa...
23 September 2019 Yasuwe: 2711 0

Amavubi yongeye kwerekwa urukundo ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege i...

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, yageze i Kigali ikubutse...
23 September 2019 Yasuwe: 1568 0

Kwizera Pierrot yamaze kwerekeza muri AS Kigali

Umukinnyi Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga yamaze gusinyira ikipe ya...
23 September 2019 Yasuwe: 1791 0

Umutoza mushya wa Rayon Sports yavuze ibyo agiye guhindura

Umunya – Mexique, Javier Martinez umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports...
23 September 2019 Yasuwe: 2871 0