skol
fortebet

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa yatangaje uwo yifuza ko yatoza Ubufaransa mu minsi iri imbere

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Noel Le Graet ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bufaransa (FFF) yatangaje ko yiteze kuzabona umutoza zinedine Zidane atoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu myaka iri mbere aho yavuze ko ari icyifuzo cye kizahoraho.
Uyu mugabo yavuze ko yatunguwe ni intangiriro nziza ya Zidane mu ikipe ya Real Madrid aho mu myaka 2 amaze ayitoza yayihesheje UEFA Champions League 2 zikurikiranya n’igikombe cya shampiyona batwaye uyu mwaka.
Ibi yabitangarije Radio yo mu Bufaransa yitwa RMC ubwo uyu (...)

Sponsored Ad

Noel Le Graet ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bufaransa (FFF) yatangaje ko yiteze kuzabona umutoza zinedine Zidane atoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu myaka iri mbere aho yavuze ko ari icyifuzo cye kizahoraho.

Uyu mugabo yavuze ko yatunguwe ni intangiriro nziza ya Zidane mu ikipe ya Real Madrid aho mu myaka 2 amaze ayitoza yayihesheje UEFA Champions League 2 zikurikiranya n’igikombe cya shampiyona batwaye uyu mwaka.

Ibi yabitangarije Radio yo mu Bufaransa yitwa RMC ubwo uyu mugabo yabazwaga icyo atekereza kuri Zidane aramutse ahawe gutoza ikipe y’Ubufaransa.

Yagize ati “Ibyo ari gukora muri iyi minsi biratangaje,sindabyiyumvisha.navuganye nawe imyaka 3 ishize mugira inama yo kuba yatoza Bordeaux cyangwa iyindi kipe ya hano mu Bufaransa n’ahandi heza abona hamukwiriye.Ubu ndifuza kuzamubona atoza Ubufaransa niyumva abyifuje gusa aracyafite byinshi byo guha ikipe ya Real Madrid kuko ni ikipe imubereye cyane.

Uyu mutoza wishimye muri Real Madrid wanabaye kapiteni w’ubufaransa yashoboye gutwara igikombe cy’isi mu wa 1998 n’igikombe cy’uburayi mu mwaka wa 2000 mu mikino 108 yakiniye Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa