Kigali

Umwana w’umwaka umwe wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yafashwe akina umupira [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 3785

Umuhungu w’umwaka umwe wa Cristiano Ronaldo witwa Matteo yafashwe amashusho ari gukinira umupira mu nzu y’iwabo bituma benshi bemeza ko azakina umupira w’amaguru nka se umaze gutwara Ballon d’Or 5.

Matteo yagaragaye ari gukinira umupira mu nzu Cristiano Ronaldo atuyemo mu mujyi wa Turin,bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko uyu mwana utangiye gukina umupira ku mwaka umwe azakora ibitangaza muri ruhago.

Mu mashusho yaciye ibintu yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,uyu mwana wa Cristiano Ronaldo w’umwaka umwe yagaragaye atera umupira n’imbaraga bituma benshi bacika ururondogoro.

Aya mashusho ya Matteo yakwirakwiriye hirya no hino ku isi ndetse kuri ubu benshi mu bakunzi ba ruhago bamaze kuyareba.

Georgina yashyize aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa na miliyoni 8 ndetse benshi bagize byinshi bayavugaho.

Uyu mwana wakinaga ari guseka yogezwaga na Georgina Rodriguez wamubwiraga ati “tera ishoti.”

Georgina Rodriguez yavuze ko uyu mwana akina nka se ndetse uko akina bitanga icyizere ko azasimbura se Cristiano Ronaldo.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bashunga Abouba nawe yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports

Umunyezamu Bashunga Abouba yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon...
18 June 2019 Yasuwe: 1243 0

Myugariro Magwende n’umukunzi we bibarutse umwana wabo w’imfura[AMAFOTO]

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi,...
17 June 2019 Yasuwe: 2876 0

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa...

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu ya Colombia, yarengeye...
17 June 2019 Yasuwe: 1906 0

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko...
17 June 2019 Yasuwe: 4402 0

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y’amahano iheruka...

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 2120 1

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga...

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze...
17 June 2019 Yasuwe: 3686 2