Kigali

Unai Emery yahaye ubutumwa abafana ba Arsenal bamuvugirije induru asimbuje Lacazette

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 2345

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yatangiye guhangana n’abafana ba Arsenal kubera ko asigaye asimbuza rutahizamu wabo Alexandre Lacazette hakiri kare byatumye ku munsi w’ejo bamuvugiriza induru mu mukino batsinzemo Fulham ibitego 4-1.

Ku munota wa 75 nibwo umutoza Unai Emery yakuye mu kibuga Alexandre Lacazette wari watsinze igitego,amusimbuza Aaron Ramsey,gusa benshi mu bafana ba Arsenal barebye uyu mukino bavugirije induru uyu mwanzuro byatumye uyu mutoza abasaba kumureka agakora akazi ke.

Yagize ati “Kuri uriya munota twari dukeneye guhindura kugira ngo tugire imbaraga hagati mu kibuga.Nkeneye gukora akazi kanjye.Lacazette yakoze neza ndetse yatsinze n’igitego ariko twari dukeneye umukinnyi wo kubuza Seri gukina kandi Ramsey niwe wari kudufasha.”

Lacazette amaze iminsi agaragara atishimiye ibyemezo by’umutoza Emery byo kumusimbuza kare aho yagaragaye ari kwitonganya ndetse agakubita uturindantoki yari yambaye mu mikino yashize.

Abakunzi ba Arsenal ntibishimiye ukuntu Emery yashyize ku ntebe y’abasimbura Lacazette ukora cyane mu kibuga iyo yahawe umwanya mu mukino Arsenal yatsinzwemo ibitego 5-2 na Liverpool.


Unai Emery yasabye abafana ba Arsenal kumureka agakora akazi ke

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yinjije amafaranga atarinjizwa n’indi kipe yose mu Rwanda kuri...

Ikipe ya Rayon Sports yaraye iciye agahigo ko kwinjiza amafaranga menshi...
21 April 2019 Yasuwe: 2525 0

Sarpong yafashije Rayon Sports kwigaranzura APR FC yari yarayizengereje

Igitego Sarpong Micheal yatsinze kuri Penaliti ku munota wa nyuma,gifashije...
20 April 2019 Yasuwe: 4604 4

Pep Guardiola yihaye intego itangaje nyuma yo gusezererwa na Tottenham muri...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yatangaje ko yiteguye gutwara...
20 April 2019 Yasuwe: 3083 0

Ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo nyuma ya Juventus...

Umukinnyi Cristiano Ronaldo wa Juventus ari mu gahinda gakomeye ko...
19 April 2019 Yasuwe: 5655 0

Rayon Sports yategewe amamiliyoni y’ama FRW kugira ngo itsinde APR...

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahawe intego y’ amamiliyoni n’ abantu ku...
19 April 2019 Yasuwe: 3530 0

Umukinnyi wa Arsenal yavuye mu kibuga ajya mu bwiherero umukino...

Myugariro w’ikipe ya Arsenal witwa Nacho Monreal yaciye ibintu ku mbuga...
19 April 2019 Yasuwe: 4719 0