skol
fortebet

Undi mukino w’iteramakofi uzatwara akayabo k’amadolari wamenyekanye igihe uzabera

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino w’iteramakofe wiswe uw’ikinyejana “Fight of the Century” wahuje umunyamerika Floyd Mayweather jr n’umunya filipine Manny Pacquiao wabaye 2015 kuri iyi nshuro umukino utegerejwe n’abantu benshi uzahuza umunya Irlande Conor Mcgregor n’umunyamerika Floyd Mayweather uzaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Uyu Floyd Mayweather watangaje ko asezeye uyu mukino mu kwa cyenda 2015 nyuma y’ umukino yatsinzemo Andrea Berto yatangaje ko yemeye kugaruka gukina mu minsi ishize nyuma yo kwemererwa (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino w’iteramakofe wiswe uw’ikinyejana “Fight of the Century” wahuje umunyamerika Floyd Mayweather jr n’umunya filipine Manny Pacquiao wabaye 2015 kuri iyi nshuro umukino utegerejwe n’abantu benshi uzahuza umunya Irlande Conor Mcgregor n’umunyamerika Floyd Mayweather uzaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Uyu Floyd Mayweather watangaje ko asezeye uyu mukino mu kwa cyenda 2015 nyuma y’ umukino yatsinzemo Andrea Berto yatangaje ko yemeye kugaruka gukina mu minsi ishize nyuma yo kwemererwa akayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amadolari nyuma y’igihe kinini aba bagabo bombi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Ku munsi w’ejo nibwo komisiyo ishinzwe gutegura imikino muri Leta ya Nevada ahari sitade ya mbere ku isi y’umukino w’iteramakofi ya MGM Grand Garden Arena yatangaje ko yiteguye kwakira uyu mukino ku italiki ya 26 kanama uyu mwaka aho abakunzi b’umukino w’iteramakofi bahise batangira gushyushya uyu mukino.

Icyitezwe kuri uyu mukino ni uko uzatwara akayabo ka miliyoni zirenga 300 aho benshi mu bakurikiranira hafi iby’iteramakofi bahise bemeza ko uzarenza amafaranga umukino wiswe uw’ikinyejana watwaye.

Mayweather w’imyaka 40 yatangaje ko asezeye nyuma yo kumara imikino 49 adatsinzwe akaba yaratsinze imikino 26 mbere y’uduce twagenwe (Knockout) agiye guhura n’uyu munya Irlande w’imyaka 27 MC gregor umaze nawe igihe ayoboye imirwano ya UFC aho amaze gukina imikino 24 atsinda 21 aho muri iyi 21, 18 yayitsinze mbere y’uduce twagenwe (Knockouts) mu gihe amaze gutsindwa 3.Aba bombi bamaze gutwara imidali myinshi mu marushanwa atandukanye aho byitezwe ko uyu mukino uzahuruza abatari bake hirya no hino ku isi.

Biteganyijwe ko Floyd Mayweather azahabwa akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu gihe uyu munya Irlande Mcgregor azatwara akayabo ka miliyoni 80 z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa