skol
fortebet

Urutonde rw’abasesenguzi 5 muri ruhago bahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Abakinnyi ba ruhago akenshi iyo basoje gukina bahitamo gutoza cyangwa kurambagiriza amakipe abakinnyi, gusa uyu munsi twaguteguriye urutonde rw’abakinnyi 5 basoje ruhago bakayoboka itangazamakuru.
Si batunu gusa bayobotse umwuga w’itangazamakuru ahubwo ni benshi, uyu munsi ni uko twaguhitiyemo ku kubwira batanu mu gice cyacu gitaha tuzakubwira n’abandi.
Urutonde rw’abahoze ari abakinnyi ubu bakaba bakora ubusesenguzi bwa ruhago ku bitangazamakuru bitandukanye.
5. Phil Thompson Phil Thompson (...)

5. Phil Thompson

Phil Thompson ni umwongereza ubu ukora akazi k’ubusesenguzi kuri televiziyo ya Sky Sports, yakiniye ikipe ya Liverpool kuva mu 1971- 1984. Akaba yaranatoje iyi kipe ya Liverpool muri 2001/2002.

4. Rio Ferdinand

Ni umwongereza wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United, aho yayikiniye kuva muri 2002 kugeza 2014. Nyuma yo gusoza gukina ruhago yahisemo kuba unusesenguzi wa ruhago, ubu akorera televiziyo ya Aljazeera.

3. Thierry Henry

Uyu we ni umufaransa, ntashobora kwibagirana mu mitima y’abakunzi ba Arsenal dore ko ari na we rutahizamu w’ibihe byose w’iyi kipe kuko ari we wayitsindiye ibitego byinshi, yayitsindiye ibitego bigera kuri 228. Ubu akora kuri televiziyo ya Sky Sports.

2. Michael Owen

Na we ni umwongereza ukorera BT Sports kuri ubu, rimwe na rimwe akaba ajya agaragara akora ubusesenguzi kuri BBC.

Michael Owen yaciye mu makipe nka Liverpool, Real Madrid, Newcastle United, Manchester United na StokeCity.

1.Jamie Carragher

Carragher ni umwongereza wakiniye ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza imyaka igera kuri 17, nyuma y’uko ahagaritse gukina yahise ajya gusesengura umupira w’amaguru ubu akaba ari umunyamakuru wa Sky Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa