skol
fortebet

Neteo warokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yarimo asoma Bibiliya

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Neteo umwe mu bantu batandatu gusa barokotse impanuka y’indege yari itwaye abakinnyi b’ ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa Bibiliya mu gitabo cya Zaburi uvuga ku “kwiturira mu gicucu cy’amababa y’Imana”.
Iyo ndege yari itwaye abagenzi 72 ndetse n’abakozi icyenda b’indege, muri bo hari abakinnyi 22 ba Chapecoense FC berekezaga muri Colombia aho yagombaga guhura na Atlético Nacional ku mukino wa nyuma wa Copa (...)

Sponsored Ad

Neteo umwe mu bantu batandatu gusa barokotse impanuka y’indege yari itwaye abakinnyi b’ ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa Bibiliya mu gitabo cya Zaburi uvuga ku “kwiturira mu gicucu cy’amababa y’Imana”.

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 72 ndetse n’abakozi icyenda b’indege, muri bo hari abakinnyi 22 ba Chapecoense FC berekezaga muri Colombia aho yagombaga guhura na Atlético Nacional ku mukino wa nyuma wa Copa Sudamericana.

Yakoreye impanuka mu Mujyi wa Medellin muri Colombia, abagera kuri 76 bahasiga ubuzima, batanu bararokoka.

Roberto Cabrini yatoraguye iyo Bibiliya ahabereye iyo mpanuka y’indege

Umwe mu bakinnyi warokotse impanuka y’indege yari imutwaye na bagenzi be bakinira ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa Bibiliya mu gitabo cya Zaburi uvuga ku “kwiturira mu gicucu cy’amababa y’Imana”.

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 72 ndetse n’abakozi icyenda b’indege, muri bo hari abakinnyi 22 ba Chapecoense FC berekezaga muri Colombia aho yagombaga guhura na Atlético Nacional ku mukino wa nyuma wa Copa Sudamericana.

Yakoreye impanuka mu Mujyi wa Medellin muri Colombia, abagera kuri 76 bahasiga ubuzima, batanu bararokoka.

Simone, umugore wa Neto yavuze ko umugabo we, ukirembeye cyane mu bitaro, akunda gusenga ndetse akagendana Bibiliya aho ari hose.

Ati “Bibiliya ni cyo kintu cya mbere afata iyo agiye mu rugendo, nishimiye kuba nyisubijwe.”

Simone yahamije ko umugabo we yari yamubwiye mu gitondo ko yarose ihanuka ry’indege.

Iyo bibiliya yasubijwe umugore wa Neteo
Kuri ubu Neto yamaze kubagwa ibihaha, agahanga, amavi n’ibiganza. Umuryango we wizeye ko azakira neza mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa