skol
fortebet

Volleyball: Abakinnyi 18 bazakurwamo 14 bazakina Zone V bamaze kumenyekana

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Nubwo italiki imikino ya Zone v izatangirira itaramenyekana ,ikipe y’igihugu imaze Ukwezi kurenga yitegura iyi mikino aho kuri uyu wa kabiri hahamagawe abakinnnyi 18 bagomba kuzakurwamo 14 bazakina iyi mikino.
Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Nyirimana Fidele yabanje guhamagara abakinnyi 23 bakuwemo 5 aho kuri ubu hagiye gukomeza imyitozo abakinnyi 18 nabo bazakurwamo 4 irishunwa riri hafi gutangira.
Nubwo ikipe y’u Rwanda itagowe n’imikino ya Zone v iheruka kuri ubu igomba kwitegura cyane (...)

Sponsored Ad

Nubwo italiki imikino ya Zone v izatangirira itaramenyekana ,ikipe y’igihugu imaze Ukwezi kurenga yitegura iyi mikino aho kuri uyu wa kabiri hahamagawe abakinnnyi 18 bagomba kuzakurwamo 14 bazakina iyi mikino.

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Nyirimana Fidele yabanje guhamagara abakinnyi 23 bakuwemo 5 aho kuri ubu hagiye gukomeza imyitozo abakinnyi 18 nabo bazakurwamo 4 irishunwa riri hafi gutangira.

Nubwo ikipe y’u Rwanda itagowe n’imikino ya Zone v iheruka kuri ubu igomba kwitegura cyane kuko ikipe ya Misiri isanzwe ibagora iri mu makipe azitabira iri rushanwa.

Abakinnyi 5 basezerewe mu mwiherero ni: Sibomana Jean Paul, Nkurunziza, Mudahemuka William, Muvunyi Fred na Mutuyimana Aimable.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu iri gukora imyitozo abakinnyi bataha iwabo ariko mu mpera z’iki cyumweru bazatangira umwiherero hamwe aho bazacumbika muri hotel ya Golden Tulip iherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Abakinnyi 18 basigaye mu myiteguro:

Mutabazi Bosco (APR VC),Karera Emile (Gisagara VC),Mutabazi Yves (APR VC),Mukunzi Christophe (Bulgaria),Kavalo Patrick (Gisagara VC),Ndamukunda Flavien (Gisagara VC),Ntagengwa Olivier (Unik VC),Murangwa Nelson,Yakan lawrence (Japan),Niyogisubizo Samuel (Taizon),Musoni Fred (Finland),Sibomana placide (Qatar),Kwizera P Marchal (Gisagara VC),Bahizi Fabrice (APR VC),Irakarama Guillaume,Mahoro Yvan (Euro Federal University – Russia),Kagimbura Hérve (REG VC),Cyusa Rene Jacob (REG VC).

Biravugwa ko iri rushanwa rishobora gutangira tariki ya 6 Nyakanga 2017 rikitabirwa n’ibihugu nka: Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Eritrea,Tanzania, Sudani y’Amajyaruguru, Sudani y’Amajyepfo na Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa